Lil G yahishuye umukobwa akunda

Umuhanzi nyarwanda, Lil G Lionel wakunzwe mu ndirimbo "Agaciro" na "Nimba Umugabo" yahishuye umukobwa asigaye ari kumwe na we mu rukundo.

Jun 22, 2025 - 13:23
Jun 22, 2025 - 14:57
 0
Lil G yahishuye umukobwa akunda

Lionel Karangwa wakunzwe cyane mu muziki nyarwanda mu myaka yatambutse nka Lil G biciye mu ndirimbo: Nyegera Nseke, Imbabazi na Like A Queen, yashyize agaragaza umukobwa yihebeye.

Uyu muhanzi usigaye uba ku mugabane w'i Burayi mu gihugu cya Poland, yaciye ku rubuga rwa Instagram asangiza abarukoresha ifoto ari kumwe n'umukobwa w'umuzungukazi aboneraho umwanya wo guhamya ko amukunda.

Amagambo yakurikije iyo foto aragira ati:"Ndagukunda kandi tuzataha nkwereke Inkotanyi."

Mu bihe bitandukanye, Lil G akunda kugaruka mu Rwanda agasangiza abantu ubuzima abayemo ku mugabane w'i Burayi.

Lil G ari kumwe n'umukobwa avuga ko akunda ndetse azamuzana mu Rwanda

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow