Yabanje kwangiza! Umukozi w’aho Liam Payne wo muri One Direction yitabiye Imana yatanze amakuru mashya ku rupfu rwe

Nyuma y’urupfu rw’umwe mu bagize itsinda rya ‘One Direction’ ryakunzwe mu ndirimbo; Story of My Life, What Makes You Beautiful na You & I, Liam Payne ibyabaye mbere y’urwo rupfu bikomeje kujya hanze.

Oct 17, 2024 - 17:54
Oct 17, 2024 - 19:47
 0
Yabanje kwangiza! Umukozi w’aho Liam Payne wo muri One Direction yitabiye Imana yatanze amakuru mashya ku rupfu rwe

Mbere yuko Liam Payne yitaba Imana ahanutse avuye mu igorofa rya gatatu rya hoteli yari yasohokeyemo, ushinzwe imicungire y’iyo hoteli yari yamubonye ari kwangiza icyumba anamenagura ibintu ahita ahamagara umurongo wa Polisi, 911.

Hashingiwe ku makuru agaragara ko yatanzwe kuri iyo nimero 911, avuga ko Liam Payne yari yabaye nk’umusazi mu cyumba yarimo giherereye ku igorofa rya gatatu rya hoteli ‘CasaSur Hotel’ iri mu gace ka Palermo ho mu mujyi wa Buenos Aires, mu gihugu cya Argentina.

Igitangazamakuru CNN cyavuze ko uwo ushinzwe imikorere muri iyo hoteli yahamagaye nimero ya Polisi, 911, ku mugoroba  wo ku wa Gatatu, Saa Kumi n’Imwe, abamenyesha ko hari umushyitsi ‘Liam’ uri gukora ibikorwa by’ubusazi.

Yagize ati:”Dukeneye ko mudufasha, hano mfite umushyitsi wasinze akaba ari kumenagura ibikoresho byose bya hoteli ahuye na byo.”

Uyu mukozi wa hoteli yakomeje gutitiriza itsinda rya Polisi ngo rize kumutabara kuko yabonaga ubuzima bwe buri mu kaga.

Ati:”Uyu muntu abaye hano hagati y’iminsi itatu n’ibiri kandi n’abakozi bacu babuze uko bagera mu cyumba arimo, dukeneye ko mudufasha mukamutabara kuko ubuzima bwe buri mu kaga.”

Uwitabye iyo telefone ya Polisi yahise amubwira ko itsinda ryabo riri mu nzira rigana aho bari.

Ku bw’amahirwe make, iryo tsinda rya Polisi ryahageze Liam yamaze gusimbuka avuye mu igorofa rya gatatu agwa hasi ahita atabaruka.

Ibitangazamakuru byo muri Amerika birimo TMZ na People Magazine byatangaje ko uyu mugabo w'Umwongereza w'imyaka 31 yatabarutse nyuma yo gukekwaho indwara y'agahinda gakabije.

Itsinda rya Polisi ryamaze gutangiza iperereza ryimbitse ngo hamenyekane niba urupfu rwe rwapanzwe, ari impanuka cyangwa se niba ari ukwiyahura.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow