Umuramyi Gad Rwizihirwa yasabye abizera Imana kujya bayiringira igihe cyose
Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gad Rwizihirwa, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Agati’ (Ubutabazi) yibutsa abizera kwiragiza Imana mu gihe bari mu bihe bikomeye.
Amashusho y’iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gashyantare 2026, ku rubuga rwa YouTube, ku murongo (chanel) asanzwe anyuzaho ibihangano bye uri mu mazina ya Gad RM.
Avuga ko gukoresha izina Agati akanabiririmba agira ati “Nubwo isi itugize nk’agati ko mu nyanja…”
INDI NKURU WASOMA :Bravo Ribeiro yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2026
Avuga ko abantu bakwiriye kumva iyi ndirimbo ikabakomeza ari abantu bari mu makuba, abibagiwe isezerano bahawe, ababoshywe n’ibigeragezo, inzitizi n’intege nke bananiwe kwikuramo kandi bagahora bibuka isezerano no kudacika intege.
Umuramyi Gad Rwizihirwa asanzwe afite indirimbo zirimo Genda na Humura n'izindi.
What's Your Reaction?










