Chris Eazy yahishuye abahanzi nyarwanda yifuza gukorana nabo indirimbo

Rukundo Christian uzwi ku izina rya Chris Eazy yatangaje abahanzi bane nyarwanda yifuza gukorana nabo indirimbo aribo King James, Meddy, The Ben ndetse na Bruce Melody.

Feb 25, 2024 - 10:09
Feb 25, 2024 - 12:50
 0
Chris Eazy yahishuye abahanzi nyarwanda yifuza gukorana nabo indirimbo

Uyu musore ibi yabigarutseho mu kiganiro Samedi détente kuri Radio Rwanda ubwo yari abajijwe abahanzi nyarwanda yifuza ko bakorana indirimbo cyane ko kugeza ubu utatinya kuvuga ko nawe ari mu bahanzi bayoboye umuziki nyarwanda muri iyi minsi.

Uyu musore yatangaje ko abahanzi ubu yifuza ko bakorana indirimbo ari King James, Meddy, The Ben na Bruce Melody. Gusa muri aba bose uwo yifuza ko bakorana bwa mbere ni King James.

Muri iki kiganiro kandi Chris Eazy yagiriye inama abahanzi bakiri bato bifuza kuzamuka bakamenyekana ko nta kindi kigomba kubaranga uretse kwicisha bugufi, ndetse no kugira discipline kimwe mu ntwaro avuga ko nawe yifashisha.

Chris Eazy kugeza ubu niwe muhanzi kuva yatangira umwuga wo kuririmba, indirimbo ye yose ashyize hanze yakirwa neza ku rwego rwo hejuru yaba ize bwite cyangwa se izo yahuriyemo n'abandi bantu. Muri zo twavuga nka Bana, Inana, Lala, amashu, Fast n'izindi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow