Shakira yanditse amateka avuguruye muri Mexico agurisha amatike miliyoni 1
Umuhanzikazi Shakira uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Waka Waka’ na ‘Whenever Wherever’ yagurishije amatike miliyoni bishimangira ko ari umuhanzikazi uhamye.
Shakira Isabel Mebarak Ripoll uzwi mu muziki w’Isi nka Shakira akaba umugore ukomoka muri Colombia yeretswe urukundo mu bindi bitaramo ateganya gukorera muri Mexico bagura amatike nk’abagura amasuka, arinda ubwo arenga miliyoni agurwa ku isoko.
Ni amakuru yahamijwe ku wa 31 Nyakanga 2025 n’abari kugira uruhare mu itegurwa ry’urukurikirane rw’ibitaramo afite muri icyo gihugu byiswe 'Las Mujeres Ya No Lloran World Tour.'
Bati:”Haguzwe amatike miliyoni mu gihugu gituwe na miliyoni 129. Ni amateka yanditswe mu bitaramo 12 byo kuri Estadio GNP Seguros i Mexico City.”
Azagaruka kuri Estadio GNP Seguros muri iyi mpeshyi ahakorere ibitaramo bitanu (5) nyuma y’ibitaramo birindwi (7) yahakoreye muri Werurwe kandi byose bikamarirwa amatike ku isoko.
Amatariki yamaze kwemezwa ko azataramira muri Estadio GNP Seguros ni ku wa 26, 27,29 na 30 Kanama. Azongere ahagaruke ku wa 18 Nzeri byose hamwe uteranyije bizaba bibaye ibitaramo 12 ahamariye amatike.
Gutaramira inshuro nyinshi muri iyo nyubako akamara amatike ku isoko, bihita bimugira umuhanzi wa mbere ubigezeho.
What's Your Reaction?










