Umugore wa Nipsey Hussle, Lauren yavuze imyato umugabo we wapfuye
Lauren London wabanye mu rukundo n'umuraperi, Nipsey Hussle wishwe arashwe mu mwaka wa 2019 yavuze ko yari umugabo utangaje kuri we.
Umugore w'umuraperi, Nipsey Hussle witwa Lauren London yunamiye uwo mugabo we wishwe ku wa 31 Werurwe 2019 arasiwe mu iduka rye i Los Angeles, azirikana uko yamutetesheje.
Lauren London yabanye mu rukundo na Nipsey Hussle kuva mu mwaka wa 2013 kugeza yitabye Imana mu mwaka wa 2019, afite imyaka 33, aba bombi banibarutse abana.
Yunamiye uwo mugabo yibutsa abantu ibihe bacanyemo birimo uko batigeze barwana.
Yagize ati:"Mu minsi yose twabanye mu rukundo, ntabwo twigeze turwana. Hari igihe narakaraga akanyihorera, nubwo byagendaga gutyo ntabwo yigeze ansuzugura."
"Yarankundaga cyane. Iyo narakaraga ngashyuha mu mutwe yarazaga akampobera akanturisha nkongera nkaba njye."
Lauren London yakomeje avuga ko abona nta wundi muntu wamukunda nk'uko yamukunze.
Ati:"Nabuze umukundwa. Ntekereza ko nta muntu wankunda nk'uko yankunze. Yari umugabo! Nabuze igice cy'ubuzima bwanjye."
Nyuma y'urupfu rwa Nipsey Hussle wakunzwe mu ndirimbo: Rap Niggas, Double Up na Racks In The Middle, yashyizwe cyane ku mipira abantu bakomeza kuzirikana ibigwi bye.
Umugore wa Nipsey Hussle, Lauren London yavuze ko uwo mugabo we yari imfura
What's Your Reaction?










