Umugore wa Rude Boy, Ivy Zenny yutse inabi uwamubajije ku itandukana rya P-SQUARE
Ivy Zenny (Ivy Ifeoma) uherutse kwibaruka umwana we w'imfura yabyaranye n'icyamamare mu muziki w'Afurika, Paul Okoye cyangwa se Rude Boy yafashe umwanya akorera ikiganiro kuri YouTube cyari cyiganjemo ingingo zitandukanye zirimo; ubunararibonye bwe, guhanga ibiganiro byo ku mbuga nkoranyambaga, ubuzima bwe muri Amerika n'ubuzima bw'urugo rwe n'umuhanzi wakunzwe mu ndirimbo 'Reason With Me,' Paul Okoye.
Muri icyo kiganiro n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, umufana yamubajije ibijyanye n'icyo abafana bakora kugira ngo itsinda umugabo we yahozemo ‘P-SQUARE’ risubirana amusubiza ko ibyo atari we wo kubibazwa.
Uyu mugore wakundanye na Rude Boy nyuma yuko uwo muhanzi yaramaze gutandukana n'uwo bahoranye, Anita, yamubajije niba yishimira kubona umugabo we asangiza abakoresha imbuga nkoranyambaga amafoto ya Anita, amusubizanya ikibazo niba uwo mufana yumva harimo ikibazo kumwifuriza kugira umunsi mwiza.
Umufana ati:"Ese wishimira kubona umugabo wawe asangiza abakoresha imbuga nkoranyambaga amafoto y'uwo bahoranye, Anita?"
Ivy yamusubije agira ati:"Ndumva nta kintu kibi kirimo kuba yaramwifurije umunsi mwiza w'amavuko. Ibyo urumva ari bibi?"
Undi yagize ati:"Ni iki twakora nk'abafana ngo tugarure itsinda rya P-SQUARE?"
Ivy yamusubije ko byaba byiza ibyo agiye akabibabaza.
Ati:"Mu by'ukuri, ntabwo nishimiye kuba baratandukanye ariko niko bimeze ntacyo wabihinduraho. Niba ushaka kumenya icyakorwa ngo bagaruke bakore umuziki nk'uko bawukoraga, genda ubibabaze."
"Njye ntubimbaze kuko sinzi icyo nagusubiza. Reka iyi ngingo tuyireke kuko nayivuzeho byinshi bihagije."
Itsinda rya P-SQUARE ryari rigizwe n'impanga, Paul Okoye na Peter Okoye, ryahagaritse gukorana nk'itsinda mu mwaka wa 2017. Buri umwe atangira kwikorana ku giti cye.
Mu mpera za 2021, bavuze ko biyunze bahita bashyira hanze indirimbo ‘Jaiye,’ ariko mu minsi yashize byongeye kwanga ndetse Paul Okoye ashimangira ko umuvandimwe we Peter Okoye yashatse kumwivugana akoresheje itsinda ry'abicanyi. Yakomeje ashima Imana ko yamurokoye ubwo bugizi bwa nabi.
Amaze kuvuga ibyo, Peter Okoye yagiye mu itangazamakuru arabihakana, avuga ko nta kintu cyatuma agirira nabi umuvandimwe we.
Mu minsi yashize bongeye gushinjanya ubusambo ubwo Peter Okoye yashyiraga hanze indirimbo ebyiri (2) icyarimwe; Winning na Attention. Paul Okoye cyangwa se Rude Boy yahise avuga ko Peter Okoye (Mr P) yamwibye imwe muri zo yitwa 'Winning.' Ibyo na byo Mr P yarabihakanye avuga ko atigeze ayimwiba, ari indirimbo ye ku giti ke.
Ivy Zenny ni we mugore mushya wa Rude Boy
What's Your Reaction?










