Yampano agiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umuhanzi Uworizagwira Florient uzwi nka Yampano afungwa iminsi 30 y’agateganyo muri gereza ya Mageragere, nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho ibyaha bimwe aregwa.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’iburanisha ryabaye ku wa 9 Kamena 2026, aho urukiko rwasuzumaga niba yakurikiranwa afunzwe cyangwa ari hanze.
Mu mwanzuro warwo, urukiko rwavuze ko ku byaha byo gukoresha ibikangisho, gufungirana umuntu bitemewe n’amategeko ndetse n’ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, nta bimenyetso bihagije byabonetse byatuma Yampano akomeza kubikurikiranwaho.
INDI NKURU WASOMA :Ndayishimiye Richard yafashe umwanzuro wa nyuma, APR FC ihanga amaso ku ntwaro yo muri Côte d’Ivoire
Ku bijyanye n’icyaha cy’ubwinjiracyaha ku bwicanyi, urukiko rwagaragaje ko ibimenyetso byatanzwe bitagaragaza ko yari afite umugambi wo kwica Uwineza Diane, bityo kikaba kitakomeza kumubarwaho muri iki cyiciro cy’iperereza.
Gusa urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, rushingiye ku buhamya bw’uwahohotewe, raporo z’inzego z’ibanze ndetse na raporo yo kwa muganga yemeza ko yakomeretse.
Yampano akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha urumogi no kwangiza ikintu cy’undi. Afite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cy’urukiko mu gihe giteganywa n’amategeko.
What's Your Reaction?










