DJ Brianne yatanze ukuri kw’irerwa ry’abana byavuzwe ko yatereranye
Umuvanzi w’imiziki, DJ Brianne yagarutse ku byamuvuzweho ko atakigira ikigo yahurijemo abana. Avuga ko akigifite ndetse abana bari ku ishuri.
Gateka Esther Brianne umaze kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga no mu mwuga wo kuvanga imiziki nka DJ Brianne akunda guhishura ko akuramo amafaranga amuteza imbere akanasagurira abandi barimo n’abana.
Mu minsi yashize byaravuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ko aho yahurizaga abo bana yamaze kuhasenya ariko we avuga ko ari ibinyoma.
DJ Brianne yamaganiye kure ibyamuvuzweho ahamya ko we ari gukora umurimo yahamagariwe.
Ati:”Abantu bo ku mbuga nkoranyambaga bavuga ibyo bashaka. Umuntu ntabwo wamubuza kuvuga ariko ntacyo bimfasheho. Njye ndeba icyo nahamagariwe gukora nkagikora gitunganye.”
“Ibyo bavuga ntabwo ari byo. Umuryango urahari ugizwe n’abana 74 kandi turateganya no kongeramo abandi. Ingengo y’imari duteganya kugira, izadushoboza gufasha abana 105.”
Uyu muvanzi w’imiziki asobanura ko abo bana bahurijwe hamwe kugira ngo bafashwe mu buryo butandukanye burimo no kwiga.
Ati:”Abana twarabafashe tubahuriza hamwe bahabwa amafunguro, imyambaro banafashwa kujya ku ishuri ubu bariga bameze neza.”
Ahamya ko uwo muryango ufashirizwamo abo bana umaze kwaguka bakaba bashaka ko umuntu ushaka kuwujyamo azajya yuzuza ifishe kugira ngo atangire gukorana na bo mu buryo buboneye.
DJ Brianne uri mu bavanzi b’imiziki bahagaze neza mu Rwanda agira inama buri umwe ufite ubushobozi gufasha abandi na bo bakiteza imbere.
What's Your Reaction?










