Wiz Khalifa yavuze impamvu abakundana bagomba guteretana imyaka 10 mbere yuko barushinga
Umuraperi wo muri Amerika, Wiz Khalifa yatanze ibitekerezo bye ku bijyanye no kujya mu rukundo mu gihe cyingana n’imyaka 10 mbere yuko abakundana bashakana, ngo binoza urukundo bikanaruha igitereko.
Wiz Khalifa uri mu baraperi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko abona abitegura kurushinga bakwiye kumara imyaka icumi (10) barebana akana ko mu jisho ari na ko buri umwe yiga undi kugira ngo atazatungurwa barushinze.
Uyu mugabo umaze kubyara abana babiri yagiriye inama abakundana kudahubuka ngo bahite barushinga bataramarana nibura imyaka 10 bumvana ndetse bamenyana byimbitse. Si ukumenya uwo mukunzi wenyine ahubwo ni no mu rwego rwo gusobanukirwa umuryango we ukamenya ko udafite icyasha, kuko ibyo bijya biteranya abashakanye bigatuma batandukana.
Mu kiganiro yagiranye n’igice cya ‘Club Shay Podcast’ yagize ati:”Abakundana bagakwiye guteretana imyaka itari munsi y’icumi (10). Ntekereza ko icyo gihe kirekire cyabafasha kumenyana, buri umwe yamenya undi, agahugukirwa umuryango we, akawusobanukirwa byimbitse, bityo akamenya abo azabana na bo.”
Wiz yabajijwe n’uwari uyoboye ikiganiro, Shannon Sharpe, niba yakwemera ko abo bakundana babana mbere yo gusezerana, yasubije ko byaterwa nuko bameze.
Ati:”Byashingira ku buzima babayemo. Bamwe bakundana batabana bagakomeza bakarinda urukundo rwabo.”
Wiz Khalifa w’imyaka 37 ni umunyabigwi mu njyana ya hip-hop. Itara rye ryatse cyane mu mwaka wa 2007, ubwo Warner Bros. Records yafatanyaga na Rostrum basinyana amasezerano y’imikorere. Yashyize hanze indirimbo zamumenyekanishije hirya no hino ku Isi zirimo: Youngin’ on His Grind, Promise na Say Yeah.
What's Your Reaction?










