Uwazamuye Asake, Olamide yavuze ku igenda rye

Olamide wazamuye abahanzi barimo Fireboy DML na Asake yavuze ko Asake yamusabye kugenda undi amubwira ko imiryango ifunguye.

May 7, 2025 - 12:08
May 7, 2025 - 14:01
 0
Uwazamuye Asake, Olamide yavuze ku igenda rye

Umushoramari akaba n'umuhanzi wo muri Nigeria, Olamide wanagize uruhare mu izamuka ry'abahanzi bakomeye muri Nigeria no ku ruhando mpuzamahanga nka Asake, Omah Lay na Fireboy yashyize avuga ku cyemezo cyafashwe na Asake cyo gutandukana na we, ariko ngo ntiyigeze amwangira kuko ubwo yashakaga kujya ahandi hisumbuyeho.

Olamide wamenyekanye nk'umuraperi nyuma akaza gushinga inzu ifasha ndetse ikanareberera inyungu abahanzi yitwa YBNL yazamuriyemo abahanzi nka Asake na Fireboy, yavuze ko Asake yamusabye ko yatandukana na we undi aramwemerera.

Yagize ati:"Nyuma y'imyaka itatu nubakana na Asake ibintu bikomeye, yansabye kugenda nanjye ndamubwira nti: amarembo arafunguye."

Yakomeje avuga ko atahangiye YBNL kurya amafaranga abahanzi, ahubwo yayihangiye kuzamura impano zabuze aho zimenera.

Ati:"Bamwe mu bantu batekereza ko nahangiye YBNL gukamura abahanzi, oya ntabwo ari byo. Njye nayihangiye kuzamura impano zabuze amaboko ngo zizamuke. Uzamutse akagera kure akabona ntitwakomezanya ndamureka akagenda."

"Niba Asake yaransabye kugenda bivuze ko atari anyuzwe n'ibyo twe turi kubaka. Ibyo nta kibazo. Na we afite amahirwe yo gukora ibye."

Mu myaka itatu ishize, Asake yakoze ibikorwa bikomeye birimo indirimbo zamenyekanye cyane nka Bandana, Lonely At The Top, Sungba, Only Me n'izindi. Yahataniye kandi ibihembo bya Grammy inshuro ebyiri zikurikiranya: 2024 na 2025. Yanujuje inshuro ebyiri inyubako y'imyidagaduro yo mu Bwongereza ya O2 Arena.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow