Tiwa Savage yanenze ababyeyi bazanirwa amahaho n’abana babo

Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Tiwa Savage yakemanze abana b’abakobwa bazana ibintu mu rugo ntibabazwe aho babikuye.

Dec 7, 2024 - 14:40
Dec 7, 2024 - 15:03
 0
Tiwa Savage yanenze ababyeyi bazanirwa amahaho n’abana babo

Tiwa Savage w’imyaka 44 yikije ku babyeyi bareka abana b’abakobwa bakabazanira amaronko ntibababaze aho bayakuye, ahamya ko bakomeza kuryoherwa kugeza babazaniye inda.

Uyu muhanzikazi afite izina rikomeye mu muziki wa Nigeria no hanze yaho dore ko ku wa 05 Gicurasi 2023 yataramye mu birori byo kwimika Umwami w’Ubwami bw’U Bwongereza, Charles III. Ni n'umubyeyi w'umwana witwa Jamil Balogun.

Yagarutse ku makosa akorwa n’ababyeyi yo kudakurikirana umwana w’umukobwa bakamureka ntibamubaze aho akura ibyo atunga cyangwa se ibyo ahahira urugo.

Yagize ati:”Ababyeyi bo muri Nigeria babona abana babo bazana ibintu mu rugo ntibabaze aho babikuye kugeza babonye baje bakuriwe/batwite.”

Yumva ababyeyi bakwiye kumenya icyo abana babo bakora. Yagize ati:”Ababyeyi bakwiye kumenya ibyo abana babo babayemo. Ariko hari ababyeyi bareberera abana babo b’abakobwa badafite akazi, wavuga ngo bakora iki kintu, bakajya bazana amahaho, ntibabazwe aho babikuye cyangwa se icyo bakora.”

“Igihe batagize icyo bazana mu rugo, uzasanga babasaba kugira ibyo bazana kandi mu by’ukuri nta kintu bafite bakora. Mwa babyeyi mwe muratekereza ko ibyo bintu babikura he? Abo babyeyi bakwiye kwisubiraho.”

Hari abana b’abakobwa bakekwaho kurya amafaranga y’abagabo cyangwa se abasore biciye mu kuryamana na bo. Ashobora kuhakura amafaranga, ariko nanone ni ahantu yakura ibintu bibi birimo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’inda itateguwe.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow