Uko abafana batumye Cardi B agira ubwoba bwo gushyira hanze indirimbo

Umuhanzikazi Cardi B wari umaze igihe kingana n’umwaka wose atagaragara mu gikorwa na kimwe cya muzika yatangaje ko ibi byose nyirabayazana wabyo ari abafana bamubuzaga amahwemo bigatuma agira ubwoba bwo kugira igihangano ashyira hanze.

Mar 21, 2024 - 08:51
Mar 21, 2024 - 09:36
 0
Uko abafana batumye Cardi B agira ubwoba bwo gushyira hanze indirimbo

Cardi B yasobanuye ko abafana ari bo batumaga adashyira hanze igihangano cye na kimwe kuko bari basigaye bamwibasira cyane ku mbuga nkoranyambaga bigatuma na we agira ubwoba kuko yatekerezaga ko naramuka ashyize hanze igihangano abantu batazacyakira neza bitewe n’amagambo mabi bagendaga bamubwira.

Mu kiganiro yagiranye na Complex 30 yahamije ko ibitekerezo bibi by’abafana banyuzaga ku mbuga nkoranyambaga bamwibasira bikabije byatumaga agira ubwoba bwo kuba yagira indirimbo ashyira hanze ndetse bikamubangamira cyane kuko byatumaga atisanzura ngo abeho ubuzima bwe bwite ashaka kubera ko yumvaga nihagira abamubona barahita babishyira ku mbuga nkoranyambaga. Wasangaga muri iyo  minsi aho uyu muraperikazi hose bamucaga iryera byahitanga bijya hanze ugasanga bituma atisanzura ngo abeho ubuzima bwe bwite.

Cardi B avuga ko muri icyo gihe yiyumvaga nk’aho yatakaje buri kimwe cyose muri we kuko ibi byaje kugera n’aho abafana batangira gukeka ko yaba afite ikibazo mu mitekerereze ye nk’uko na we  abyivugira ko igitutu cyabo n’ibitekerezo bibi byabo byageze aho bimugiraho ingaruka bituma azinukwa gukora ibihangano ndetse aragenda arituriza kubera ubwoba yari afitiye abafana ko batazabyakira neza kuko ntawe wari ukimucira akari urutega, icyo gihe kandi  nabwo batangiye kumushyiraho igitutu bavuga ko yagize ubwoba bwo gushyira hanze indirimbo cyangwa album.

Cardi B yaherukaga gushyira hanze indirimbo ye nshya mu mwaka wa 2023 ayihuriyemo na Megan Thee Stallion.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow