Umuryango w'Abasukuti mu Rwanda watangiye ubufatanye na Kikac Music (Amafoto)

Umuryango w'Abasukuti mu Rwanda winjiye mu bufatanye n'inzu ifasha abahanzi ya Kikac music mu mushinga wo gutera ibiti bigera kuri 200,000.

Feb 16, 2024 - 17:32
Feb 17, 2024 - 08:57
 0
Umuryango w'Abasukuti mu Rwanda watangiye ubufatanye na Kikac Music (Amafoto)

Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa 16 Gashyantare 2024, hagati ya Kikac music ndetse n'umuryango w'Abasukuti mu Rwanda biyemeza gufatanya mu mushinga uhuriweho wo gutera ibiti bigera kuri 200, 000.

Uyu mushinga ukaba ugamije gutera ibi biti mu Rwanda hose hagamijwe kurinda ibidukikije ndetse no kongera ibiti biribwa.

Ni umushinga kandi watangijwe hifashishijwe umuhanzikazi Bwiza nawe usanzwe ubarizwa muri uyu muryango.

Ibi bibaye mu gihe umuyobozi wa Kikac music, Uhujimfura Claude ubwo yaganiraga n'itangazamakuru mu kumurika Ep ya Niyo Bosco yatangaje ko bazagenda bashaka abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo kwagura ibikorwa byabo.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow