Ni izica abantu? Will Smith yatanze impuruza kuri robo ziri gukorwa na Elon Musk
Umukinnyi wa filime, Will Smith yagize amakenga atekereje ku gihe robo ziri gukorwa zizirara mu bantu zikabica.
Will Smith uri mu bakinnyi bakomeye ba filime ku Isi, yagarutse ku ngaruka za robo ziri gukorwa harimo ibura ry’akazi, agira n’amakenga ko umunsi umwe zakwivugana abantu.
Uyu mugabo winjiye muri sinema ariko yari umuraperi karundura kuko yagiranye ibihe byiza na nyakwigendera Tupac Shakur mu ntangiriro za 1990, yagaragaje igishyika yatewe n’izamuka ry’ikorwa rya robo riri gukorwa cyane cyane n’umuherwe akaba na nyiri urubugwa rwahoze ari Twitter ubu rukaba ari X, Elon Musk.
Elon Musk ageze kure ikorwa rya robo zikora imirimo itandukanye, akaba aherutse kumurika robo y’imodoka; abantu bazajya bayijyamo ibatware nta mushoferi urimo. Si ibyo gusa kuko ari gukora robo nyinshi z’abagabo zizajya zifashishwa n’abagore. Umugore ayigure ayite umugabo we, ajye abana na yo nk’umugabo n’umugore, imufashe no gutera akabariro.
Ibyo byatumye Will Smith agira ati:”Byagenda gute izi robo zikoze uko zidakora cyangwa se zikinjirirwa (hacked) ubundi zikica abantu bavuga ngo ziri kubafasha?”
“Ubu ndatekereza ko ibyagaragaye muri filime yanjye ‘I Robot’ byasohoye [byabaye ukuri] robo ziri gukora nk'abantu."
Will Smith yakomeje agaragaza ko robo ziri kongera ubushomeri ku Isi. Ati:"Dukeneye ikoranabuhanga rivura abantu indwara zidakira, atari izizanwa guhindura abantu abashomeri. Hanze aha dufite abashomeri benshi ku Isi, aho kubafasha uko babona akazi turi guhanga robo zo gukura mu kazi abagakoraga twongera abashomeri?”
Robo ni imwe mu bigize umusaruro w’ibiva mu iterambere ry’ikoranabuhanga. Hakorwa robo ikora nk’umuntu ikaba yatanga serivisi nk’uko umuntu azitanga, urugero ikaba yakogosha umuntu cyangwa igatanga amafaranga.
What's Your Reaction?










