Ali Kiba aracyari umuhanzi ushitura abanyakigali?

Umuhanzi wo muri Tanzania Ali Saleh Kiba uzwi cyane nka Ali Kiba yaraye ageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, aho yitabiriye igitaramo "The Last Night by Kevin Kade".

Dec 30, 2025 - 12:51
Dec 30, 2025 - 15:02
 0
Ali Kiba aracyari umuhanzi ushitura abanyakigali?

Uyu muhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yaherukaga i Kigali mu gitaramo cya 'East African Party', cyabaye ku wa 01 Mutarama 2018 muri 'Parking' ya Stade Amahoro. 

Iki gitaramo yari yagihuriyemo na Sheebah Karungi, Riderman, Bruce Melodie ndetse, Tuff Gang na nyakwigendera Yvan Buravan. 

Ali Kiba yahoze ari umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda mu myaka yatambutse nk'uko byari n'iwabo muri Tanzania, kugeza igihe Daimond Platnumz bahanganye yaje agasa n'uwigaruriye abakunzi b'umuziki mu Afurika y'Iburasirazuba. 

Mu myaka isaga umunani ubwo yaherukaga i Kigali, yari mu bihe bye byiza cyane mu ndirimbo nka "Cinderella", "Usiniseme", na "Seduce Me", n'izindi wabonaga ko zishimirwaga cyane i Kigali.

Uko imyaka yagiye ukurikira, Daimond Platnumz bari banahanganye yagiye yigarurira abakunzi b'umuziki mu Rwanda kuruta Ali Kiba, kugeza na none aho ubona ko uyu muhanzi atagifite umubare munini w'abakunda ibihangano bye nk'uko byahoze.

Gusa n'ubwo bimeze gutya Ali Kiba ashobora kongera akinjira ku isoko ry'umuziki mu Rwanda, binyuze mu muhanzikazi w'Umunyarwanda, Mutima, byitezwe ko anatanagariza i Kigali ko batangiye gukora muri Kings Music. 

Reba Indirimbo "Ndagushaka" Mutima ukorana na Ali Kiba yahuriyemo na King James 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com