Harmonize n’umukunzi we bongeye kurikoroza

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Harmonize, n’umukunzi we Frida Kajala Masanja, bongeye kuvugisha abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho yabo bakora imyitozo ngororamubiri (gym) yasakaye kuri interineti.

Mar 27, 2026 - 07:20
Mar 27, 2026 - 09:27
 0
Harmonize n’umukunzi we bongeye kurikoroza

Muri ayo mashusho, Harmonize agaragara ateruye Kajala ku bitugu mu gihe bakoraga imyitozo y’amaguru, bombi baseka kandi bagaragaza ubwumvikane n’urukundo rugaragara.

Ibi byatumye abakunzi babo bongera gutangira kubaganiraho cyane, bamwe bavuga ko ari umwe mu miryango y’ibyamamare ihuza neza kurusha indi muri Afurika y’Iburasirazuba.

Aba bombi bongeye kwiyunga mu mpera za 2025 bari muri Zanzibar, nyuma y’uko bari baratandukanye mu 2022 mu buryo bwavuzweho cyane. Kuva icyo gihe, bakomeje kugaragara bari kumwe inshuro nyinshi mu 2026, ibintu byatumye benshi bemeza ko urukundo rwabo ruri gukomera kurushaho.

INDI NKURU WASOMA :Tanasha Donna yakiriye umubyeyi wa Diamond Platnumz bagacishijeho

Harmonize yanagaragaje ko afite gahunda zikomeye kuri Kajala nyuma yo kumwambika impeta amusaba ko yazamubera umugore, ibintu byashimishije abakunzi babo. Na Kajala ubwe yigeze gutangaza amagambo yuzuyemo urukundo ku munsi w’amavuko ya Harmonize, amwita “amahoro ye”, bigaragaza ko umubano wabo ugeze ku rundi rwego.

Nyuma y’aya mashusho ya gym, abafana benshi batangiye kubita “power couple”, bavuga ko atari gusa kubera ibyamamare byabo, ahubwo n’uburyo bagaragaza urukundo rwabo mu ruhame.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow