Uko The Ben na Bruce Melodie bashatse kugurira indirimbo Okkama akabyanga
Okkama uri mu bahanzi bagezweho mu muziki nyarwanda yavuze ko The Ben yashatse kumugurira indirimbo ‘Toto’ ku mafaranga miliyoni 1 y’Amanyarwanda akabyanga bitewe n’intego ze.
Umuhanzi nyarwanda, Okkama yagarutse ku byamuvuzweho ko yanze ko The Ben amugurira indirimbo ‘Toto.’ Yavuze ko byabaye, ngo yabyanze bitewe n’intumbero yari azanye mu muziki.
Urebye iyo ndirimbo ‘Toto’ kuri YouTube bigaragara ko yashyizweho ku wa 14 Ukwakira 2020. Kubera uburyohe bwayo igikorwa, abahanzi barimo The Ben na Bruce Melodie bashatse kuyegukana ariko Okkama ababera ibamba.
Mu kiganiro na Isibo, Okkama yavugiyemo ko buri muhanzi muri abo, yayishakaga mu buryo bunyuranye.
Ati:”Toto yakozwe n’utunganya indirimbo Element Eleeeh agikorera muri Country Records. Tumaze kuyitunganya, Element yasigaye ayumvisha abantu, The Ben arayumva arayikunda ashaka kuyingurira miliyoni ariko ndabyanga.”
Uyu muhanzi wize umuziki mu Ishuri ry’Umuziki ry’U Rwanda ryahoze ku Nyundo ubu ribarizwa i Muhanga, yahamije ko yanze kuyigurisha kubera ko yashakaga gukora umuziki afite n’intumbero zo kugera kure muri wo.
Ati:”Njye naje mfite intumbero zo kugera kure muri wo ntabwo nari nje gukoramo gusa umurimo wo kwandika. Narayigumanye ndayisohora kandi yamfunguriye inzira nyinshi abantu bumva impano yanjye.”
“Ariko n’ubu nandikira abandi indirimbo. Nagize uruhare kuri Fou de Toi, niyandikiye kandi ‘Pose’ nyiha Davis D ntiyananyishyura!”
Kuri iyo ndirimbo “Toto,” Okkama yongeyeho ko itigize ihita imwinjiriza iyo miliyoni bamuhaga, yaramumenyekanishije imubera n'urufatiro rw’umuziki we.
What's Your Reaction?










