Papa Cyangwe yateguje abafana ibidasanzwe muri uyu mwaka wa 2024

Mu gihe hari kubura iminsi mike ngo Umuraperi Papa Cyangwe ashyire hanze album ye ya mbere, yateguje abafana be ko uyu mwaka bagomba kumwitega kuko agiye gukora cyane ukamusiga ku rundi rwego.

Feb 6, 2024 - 16:19
Feb 6, 2024 - 19:38
 0
Papa Cyangwe yateguje abafana ibidasanzwe muri uyu mwaka wa 2024

Uyu muraperi ukunzwe n'abatari bake mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye na Igisubizo.com yaduhamirije ko uyu mwaka ugomba kumusiga ku rundi rwego mu muziki, binyuze mu bikorwa bitandukanye kuruta kuvuga cyane.

Yagize ati "Navuga ko ari ukuzamura urwego gusa sinajyaho ngo nkabye cyane ngo uzaba ari umwaka wange ngo mbigire ibitangaza, ariko ngewe uko mba nabipanze, uko mbitekereza n'uko mbyifuza, uyu mwaka ugomba gusiga Papa Cyangwe ari ku rundi rwego mu muziki binyuze mu bikorwa cyane kuruta kuvuga."

Yakomeje agira ati "Niba ngiye gushyira hanze album y'indirimbo 12 tukiri mu kwezi kwa kabiri urumva nawe amezi asigaye imbere n'ibikorwa birimo. Ikintu nabizeza ni uko uyu mwaka mugiye kubona ibikorwa byinshi, habe indirimbo, ibitaramo n'ibindi byinshi bigiye bitandukanye."

Ibi Papa Cyangwe yabidutangarije mu gihe habura iminsi micye cyane ngo abe yashyira hanze album ye ya mbere amaze umwaka ategura yise Live and Die igizwe n'indirimbo 12, ikaba izajya hanze kuri uyu wa 10 Gashyantare 2024.

Papa Cyangwe Kandi avuga ko iyi ari album afata nk'ikintu gikomeye mu byo agezeho mu buzima bwe, cyane ko avuga ko ibi byose abigezeho nta Mujyanama (Management) cyangwa se undi muterankunga afite uretse we n'itsinda rye rya Cuma gang bafatanya.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow