Udushya twaranze igitaramo 'Comedy store' cyatumiwemo The Ben

Comedy Store ni igitaramo cyaraye kibaye kuri uyu wa 14 Gashyantare 2024 ku munsi wahariwe abakundana kirangwa n'ibikorwa bigiye bitandukanye gusa byose byari bifite intego imwe yo guha ibyishimo abari bitabiriye iki gitaramo nk'uko cyari gitegerejwe na benshi mu bakunzi b'umuziki n'urwenya muri rusange.

Feb 15, 2024 - 13:11
Feb 15, 2024 - 14:56
 0
Udushya twaranze igitaramo 'Comedy store' cyatumiwemo The Ben

Ni igitaramo cyateguwe n'umunyarwenya akaba n'umushoramari mu gihugu cya Uganda, Alex Muhangii atumiramo The Ben nk'umuhanzi nyamukuru cyane ko ari mu bahanzi bafite abakunzi benshi muri Uganda.

Bimwe mu byaranze iki gitaramo:

1. Ahabereye iki gitaramo hari hakubise huzuye ndetse ubona ko abantu bitabiriye iki gitaramo bishimiye iki gitaramo ndetse biteguye gushyigikira aba bahanzi, ibi bikajyana n'uko mbere y'uko iki gitaramo kiba amatike yo kwinjiramo yari yamaze gushira ku isoko.

2. Ubwo iki gitaramo cyatangiraga umuhanzi nyarwanda SINTEX yatunguranye aza ku rubyiniro aha ibyishimo abari bitabiriye iki gitaramo yifashishije indirimbo ze zirimo You, Hand of God n'izindi, ndetse akaba ari we muhanzi nyarwanda wabashije kuba yagera ku rubyiniro mbere.

3. Uwicyeza Pamella umugore wa The Ben ubwo yageraga ahabereye igitaramo yakiranywe ubwuzu gusa we ntabwo yigeze agera ku rubyiniro nk'uko byagenze mu gitaramo baheruka kujyanamo mu  gihugu cy'u Burundi umwaka washize.

4. Umunyarwenya ukiri muto wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Tik Tok nka Teng Teng, na we ni umwe mu bahaye ibyishimo abitabiriye iki gitaramo ndetse ahakura akayabo k'amafaranga y'amashilingi yagendaga azenguruka mu bantu bamuhereza.

5. Sheebah Karungi yaserutse ku rubyiniro yamabaye imyambaro itari kuvugwaho rumwe n'abantu gusa ibi ntibyamubujije guha abantu ibyishimo bisendereye.

6. The Ben yongeye kugaragarizwa ko urukundo Abagande bahoze bamufitiye ntaho rwigeze rujya ndetse ko nta n'aho rwenda kujya.

Ibi babimugaragarije ubwo batangiye kuririmba izina rye na mbere y'uko agera ku rubyiniro. Akigera ku rubyiniro yakiranywe ubwuzu bafatanya kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zirimbo Loose Control n'izindi.

Abari bitabiriye iki gitaramo batahanye ibyishimo bisendereye kuko cyari kigizwe n'ibyiciro bitandukanye ku buryo buri wese yabonaga icyiciro yisangamo, haba abakunda urwenya ndetse n'umuziki ndetse biravugwa ko hari abatigeze baca iryera The Ben kubera ubwinshi bw'abitabiriye.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow