Impamvu Fireman yagaragaje umuzingo w’indirimbo ariko ntiyahita awushyira kuri YouTube

Umuraperi Fireman yamaze gutanga umuzingo muto w’indirimbo ugizwe n’indirimbo eshatu (3). Ni umuzingo yashyize kuri ‘Audiomack’ ariko ntiyawushyira kuri ‘YouTube.’

Oct 20, 2024 - 16:20
Oct 20, 2024 - 16:57
 0
Impamvu Fireman yagaragaje umuzingo w’indirimbo ariko ntiyahita awushyira kuri YouTube

Uwimana Francis uzwi mu muziki nyarwanda nka Fireman yarangije gukora umuzingo muto w’indirimbo ugizwe n’indirimbo eshatu abanza kuzinyuza ku rubuga rwumvirwaho indirimbo rwa ‘Audiomack’ kugira ngo abanze awusaruremo amafaranga azabone kuwushyira kuri YouTube ku wa 25 Ukwakira 2024.

Uyu muraperi wamenyekanye mu itsinda rya ‘Tuff Gang’ ari kumwe na bagenzi be; Green P, nyakwigendera Jay Polly, Bulldogg na P Fla ariko nyuma imikorere yabo igenze biguru ntege buri umwe yikoranye ku giti cye. Fireman yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Ca Inkoni Izamba, Ibiganza na Itangishaka.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Ukwakira 2024, nibwo byamenyekanye ko yamaze gushyira hanze umuzingo muto w’indirimbo (Extended Play) eshatu (3); Bucyana Ayandi, Igeno n’indi yitwa Ibihuha. Ni indirimbo yashyize ku rubuga rwa ‘Audiomack’ gusa.

Igisubizo.com yamubajije impamvu yazishyize gusa kuri urwo rubuga avuga ko ashaka ko abantu babanza bakamutera inkunga bazumvira ku mafaranga.

Yagize ati:”Ni umuzingo w’indirimbo eshatu (3), navuga ko utarasohoka mu buryo bweruye, nawushyize kuri ‘Audiomack’ ngo abantu bawumve mbere banawutere inkunga. Iyo ugeze kuri urwo rubuga ukareba konti yanjye ‘Fireman-Vayo’ bakwereka uburyo ushobora kuwumva ubundi ukitanga [amafaranga] uko wifite; kuva ku idolari 1 kugeza kuri 15.”

“Wowe ugiye kuwumviraho utarasohoka kuko ku mbuga zose zicuruza umuziki uzajyaho ku itariki 25 Ukwakira 2024.”

Fireman yashishikarije abakunzi b’injyana ya Hip-Hop kunyarukira kuri ‘Audiomack’ bakawumva ari nako banamushyigikira mu rugendo rwe rw’umuziki.

Ashyize hanze uwo muzingo yari amaze iminsi ahishuye ko muri Nyakanga 2024 yafunguye shene nshya ya YouTube biba bibaye ubwa gatatu ayifunguye kuko izo yafunguye mbere bazibye, ubu akaba yariyemeje kuyirinda ku buryo yo batazigera bayimwiba.

Amaze gushyiraho indirimbo zirindwi (7), mu gihe agishakisha izindi ze zagiye zigwatirwa n’abandi bakazishyira ku miyoboro yabo ya YouTube.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow