AMAFOTO YIHARIYE: Umuhungu wa Bobi Wine, Kampala yambitse impeta y'urukundo uwo yihebeye, Jacquez

Solomon Kampala umuhungu w'imuhanzi akaba n'Umunye-Politike wo muri Uganda utavuga rumwe n'ubutegetsi bw'icyo gihugu, Bobi Wine, yambitse impeta y'urukundo umukobwa yihebeye wo muri Amerika y'Amajyepfo, Mexico, Helen Jacquez, bahamya ko bakomanga ku muryango w'ibirori by'ubukwe.

Aug 14, 2025 - 19:47
Aug 15, 2025 - 08:41
 0
AMAFOTO YIHARIYE: Umuhungu wa Bobi Wine, Kampala yambitse impeta y'urukundo uwo yihebeye, Jacquez

Nyuma y'uko Solomon Kampala Nyanzi Kyagulanyi aciye ku rubuga rwa Instagram akagaragaza ko yambitse impeta uwo mukobwa bamaze igihe bakundana, yashyize hanze amafoto yihariye agaraza icyo gikorwa bakoze.

Amaze gushyiraho ayo mafoto, yayakurikije amagambo agira ati:"Amaso yanjye abona wowe gusa mukunzi wanjye. Reka dufate inshingano, duhangane na buri kimwe, dukomeze urukundo rwacu rurumbuke."

Bibaye nyuma y'iminsi, Solomon Kampala yizihije umunsi we w'amavuko, yari yujuje imyaka 20 y'amavuko.

Solomon Kampala ni we mwana wa mbere (imfura) Bobi Wine yabyaranye n'umugore we, Barbie Kyagulanyi. Mu mwaka wa 2018, uyu musore yagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu rwego rwo gukomeza amasomo ari na ko akabya inzozi mu mukino akina wo kwiruka n'amaguru.

Solomon Kampala yishimiye kwambika impeta y'urukundo umukunzi we, Helen Jacquez bakomeza urugendo rwo kurushinga

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow