Taylor Swift yatunguranye aririmba Real Madrid kuri album ye nshya

Umuhanzikazi w'ikirangirire ku Isi, Taylor Swift yatunguranye aririmbira ikipe ya Real Madrid kuri imwe mu ndirimbo ye iri kuri album ye nshya yise "The life of a Showgirl".

Oct 3, 2025 - 14:59
Oct 3, 2025 - 22:47
 0
Taylor Swift yatunguranye aririmba Real Madrid kuri album ye nshya

Iyi album ya 12 y'uyu muhanzikazi yagiye hanze ku wa 3 Ukwakira 2025, igizwe n'indirimbo 12 zirimo "Wi$h Li$t" ari na yo aririmbiramo ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne.

Iyi ndirimbo aba agaruka ku byifuzo abantu benshi bagira, birimo kubaho ubuzima buhenze, kubahwa, gutwara ibihembo bikomeye, n'ibindi, nyamara we akagaragaza ko icyo yifuza ari ukubaho ubuzima butuje ari kumwe n'umukunzi we no kubyara abana babiri bibera mu nzu ngari yitaruye abantu. 

Muri iyi ndirimbo "Wi$h Li$t" akomeza avuga ku byo abantu benshi bifuza, akagera n'aho avuga ko bifuza byose birimo n'amasezerano na Real Madrid. Nk'uko benshi mu bakinnyi b'umupira w'amaguru baba bifuza gukinira iyi kipe ifatwa nk'iya mbere ku Isi, na we yabikomejeho yerekana ko nayo iri mu byifuzo bya benshi.

Taylor Swift mu ndirimbo ye yumvikanisha ko abantu baba bifuza amasezerano na Real Madrid 

Uyu muhanzikazi w'Umunyamerika yigeze gukorana n'iyi kipe ubwo yakoreraga ibitaramo bibiri ku kibuga cyayo 'Santiago Bernabéu' mu byo yari yise "Eras Tour" muri Gicurasi 2024. 

Taylor Swift yashyize hanze album ye ya 12 mu gihe hashize ukwezi n'iminsi micye yambitswe impeta n'umukunzi we Travis Kelce amusaba ko yamubera umugore. 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com