Impamvu Uncle Austin na The Ben bahisemo ko indirimbo ‘Mon Coeur’ bayikorera muri B&G Records

Umuhanzi nyarwanda Luwano Tosh uzwi nka Uncle Austin yashyize hanze indirimbo ‘Mon Coeur’ yahuriyemo n’abandi barimo The Ben na Lloav, yakorewe muri studio izwi nka B&G Records.

Jan 13, 2025 - 19:15
Jan 14, 2025 - 01:00
 0
Impamvu Uncle Austin na The Ben bahisemo ko indirimbo ‘Mon Coeur’  bayikorera muri B&G Records

Uncle Austin uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda yavuze ko hari album agiye gushyira hanze yabanjirijwe n’indirimbo ‘Mon Coeur’ yakozwe n’utunganya indirimbo Yeweeh wo muri studio B&G Records, avuga ko akorana na we kubera ko ari umusore w'umunyamwete akanagira gahunda.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Mutarama 2025, Uncle Austin yashyize hanze indirimbo ‘Mon Coeur’ yakoranye na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben cyangwa se Tiger B n’umusore ukizamuka witwa Lloav. Ni indirimbo ije ari iya kabiri akoranye na The Ben dore ko bari bamaze imyaka 15 badakorana indirimbo. Iyo bakoranye muri iyo myaka yitwa ‘Tugumane’ yabiciye bigacika mu mwaka wa 2010.

Ari mu mushinga mugari wo gushyira hanze album ‘London’ avuga ko ari iye ya nyuma, yagizwemo uruhare n’utunganya indirimbo, Yeweeh, arata ko ari umunyamwete.

Yagize ati:”Nkorana cyane na Yeweeh wo muri  B&G Records kubera ko ari umusore waje mu byo gutunganya indirimbo abikunda, abikorana umwete,  iyo umuhaye gahunda ntabwo ayica, abonekera ku gihe.”

Yakomeje ashimangira ko hari indirimbo ziri kuri album ye zakozwe na we. Ati:”Mfite indirimbo zirenga 50 ntarahitamo ngo menye izo nzashyira kuri iyo album. Mu ndirimbo ziriho, hari izo yakozemo.”

Uncle Austin yavuze ko ataramenya igihe nyirizina azashyirira hanze iyo album yitiriye umukobwa we ‘London,’ gusa aratekereza ko itazarenza uyu mwaka wa 2025 akanayikorera igitaramo cyo kuyimurika.

Uncle Austin ari gukora kuri album ye nshya iriho indirimbo zakozwe na Yeweeh

The Ben yongeye gukorana indirimbo na Uncle Austin

Lloav ni umwe mu bahanzi bakizamuka bari gufatwa akaboko na Uncle Austin

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow