Riderman yahishuye igihe azakorera igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze akora umuziki
Umuraperi nyarwanda Riderman umaze kubaka ibigwi mu muziki nyarwanda cyane cyane mu njyana ya rap, yagarutse ku gitaramo ateganya gukora cyo kwizihiza imyaka 20 akora umuziki.
Riderman ugiye kuzuza imyaka 20 akora umuziki yahishuye ko mu mwaka utaha wa 2026 azakora igitaramo karahabutaka cyo kwizihiza imyaka 20 amaze akora umuziki uri mu njyana ya rap.
Uyu muraperi watwaye ibihembo bikomeye mu gihugu nka PGGSS3 yagize ati:”Mu mpera z’uyu mwaka wa 2025 mfite gahunda yo gukora ibitaramo bitandukanye, ariko umwihariko uri mu mwaka utaha wa 2026 aho nzakora igitaramo cyanjye n’Ibisumizi twizihiza imyaka 20 maze nkora umuziki.”
“Ngitangira gukora umuziki naciye mu bintu bitandukanye, natangiye gukora umuziki mu buryo bushinze imizi mu mwaka wa 2006. Ku bw’ibyo rero, mu mwaka utaha wa 2026 nzaba nizihiza imyaka 20. Ni imyaka y’ibyiza bihamije ibigwi.”
Riderman ni umwe mu bahanzi barindwi n’undi w’i Huye bategerejwe mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2025 iza gukomereza i Huye mu mpera z’iki cyumweru. Ibyo na byo bigaragaza ko agikora cyane ndetse agiye kwizihiza iyo myaka ari mu baraperi beza mu gihugu.
What's Your Reaction?








