Juliana Kanyomozi na Namubiru bavuguruje itangazamakuru

Abahanzikazi bo mu gihugu cya Uganda; Juliana Kanyomozi na Iryn Namubiru bavuze ko batigeze bangana, ahubwo bahoze ari inshuti magara. Baba bavuguruje ibyo itangazamakuru ryandikaga ko barebana ay’ingwe.

Jul 12, 2024 - 16:50
Jul 12, 2024 - 17:53
 0
Juliana Kanyomozi na Namubiru bavuguruje itangazamakuru

Bamwe mu bahanzikazi bamenyekanye cyane mu myaka yashize; Juliana Kanyomozi na Iryn Namubiru bavuze ko ibyo ibitangazamakuru byavuze ku kurebana ay’ingwe hagati yabo ari ibihuha.

Mu kiganiro ku muyoboro wa YouTube wa Juliana Kanyomozi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo: Omutima Oguluma, Right Here na Kanyimbe, yahuje na mugenzi we Iryn Namubiru wamenyekanye mu ndirimbo zirimo: Gutojjere, Byokola na Yimbura, bahakana ibyo ibitangazamakuru byabavuzeho ko ari abanzi.

Namubiru ni we watangiye agira ati:”Nafashe umwanzuro wo kureka gukurikira ku mbuga nkoranyambaga no kwanga kugirana ibiganiro n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abanyamakuru bakundaga kuza kundeba cyangwa se bakanganiriza bambwira amatiku, kubera ko nari nzi ko ari ibinyoma.”

“Igihe bavuga ko njye na Juliana Kanyomozi twari abanzi, twe twari inshuti magara kugeza ku munsi wa none.”

Ku rundi ruhande, Juliana Kanyomozi yavuze ko ibyo bihuha byo kwangana hagati yabo byahanzwe na bimwe mu bitangazamakuru kugira ngo babone icyo bacuruza.

Yagize ati:”Ntekereza ko ibi bitangazamakuru byandika n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bungukira mu bihuha. Ariko, njye mbabazwa n’abafana babyizera.”

Juliana Kanyomozi na Iryn Namubiru ni inshuti z’igihe kirekire, dore ko babanye mu mpera z’icyinyejana cya 20 (1999), bagera naho bashinga itsinda ryabo nk’abanyamuziki bise ‘I-Jay.’

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow