Ariel Wayz yishimiwe na Minisitiri Nduhungirehe

Ariel Wayz yagaragaje ko ari iby'agaciro kuba Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane bw'U Rwanda, Olivier Nduhungirehe yaranyuzwe na album "Hear To Stay" yasohoye mu ntangiriro za 2025.

Apr 1, 2025 - 09:38
Apr 3, 2025 - 12:57
 0
Ariel Wayz yishimiwe na Minisitiri Nduhungirehe

Umuhanzikazi nyarwanda Ariel Wayz yishimiye kuba Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yarumvise album ye "Hear To Stay" akanamurata ko ari umuhanzikazi mwiza.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe ukunze guca ku mbuga nkoranyambaga akagaragaza abahanzi akunda kumvira indirimbo n'izamunejeje, yahishuye ko yateze amatwi indirimbo zose 12 zigize album ya Ariel aranyurwa.

Yagize ati:"Numvise album yose ya Ariel Wayz ndanyurwa! Iyo aba umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, indirimbo ze ntizari kuzava ku rubuga rutondeka indirimbo zikunzwe muri Amerika ruzwi nka Billboard Hot 100."

Ayo magambo Minisitiri Nduhungirehe yayakurikije indirimbo eshatu (3) yakunze cyane muri izo ndirimbo 12.

Ati:"Nakunze Made For You, Dee na Ariel & Wayz."

Ubundi ayakurikiza umurongo abantu bakurikira bakabasha kumvira iyo ndirimbo ku rubuga rucuruza umuziki rwa Spotify.

Ni igikorwa cyashimishije cyane Ariel Wayz. Ati:"Minisitiri, murakoze cyane kuri ibyo bitekerezo byiza. Bivuze ikintu gikomeye!"

Iyi album "Hear To Stay" ya mbere ya Ariel Wayz yayishyize hanze ku wa 08 Werurwe 2025. Yaje ikurikira imizingo ye mito yasohoye mbere: Best In Me, Love & Lust na Touch The Sky.

Minisitiri Nduhungirehe yanyuzwe n'umuzingo w'indirimbo "Hear To Stay" wa Ariel Wayz

Ariel Wayz yishimiye ko Minisitiri Nduhungirehe yakunze album ye

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow