Diamond Platnmuz yicujije impamvu yasohoye indirimbo ‘Komasava’
Umuhanzi Diamond Platnumz yavuze ko abona abantu bari kwirengagiza indirimbo ye ‘Komasava’ bigatuma yicuza impamvu yayishyize hanze.
Naseeb Abdul Juma Issack uzwi mu muziki nka Diamond Platnumz yahishuye ko abona indirimbo ye ‘Komasava’ yarakiriwe nabi, abantu ntibari kuyikunda nk’uko itsinda rye ryabiteganyaga, ibyo bigatuma avuga ngo iyo atayishyira hanze muri uyu mwaka.
Uyu muhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz yashyize hanze ‘Komasava’ mu buryo bw’amajwi ayifatanyije na Khalil na Chley ku wa 03 Gicurasi 2024, nyuma bashyize hanze amashusho yayo bafatanyije na Jason Derulo ku wa 26 Nyakanga 2024.
Ni indirimbo yakiriwe neza kuko yujuje inshuro miliyoni 1 yarebwe ku rubuga rwa YouTube mu gihe kitageze ku masaha 24. Ubu kuri urwo rubuga imaze kurebwa inshuro zigera kuri miliyoni 16.
Igikundiro cyayo cyagiye cyigabanuka umunsi ku wundi, none Diamond Platnumz yagaragaje ko yicuza kuba yarayishyize hanze.
Yagize ati:”Ndicuza kuba narashyize hanze ‘Komasava’ muri uyu mwaka wa 2024 kubera ko ntabwo iri kuduhesha ibyo ikipe yanjye yateganyaga ko izaduha. Abafana banjye bari kuyumva umunsi ku wundi ariko nasanze hari abatuye hirya no hino ku Isi bari kuyirengagiza.”
“Ntekereza ko iyi ‘Komasava’ ikwiye igihembo cya ‘Grammy Awards’ kandi ugendeye ku buryohe bw’umuziki n’umudundo, ni nziza kurusha iya Davido yitwa ‘Unavailable’ n’iya Rema yitwa ‘Calm Down.”
Diamond Platnumz yavuze ko adashatse gutesha agaciro izo ndirimbo ahubwo ariko ‘Komasava’ iri ku rwego mpuzamahanga.
Ati:”Ntabwo nshatse kuzitesha agaciro, izi ndirimbo zombi uko ari ebyiri; Unavailable na Calm Down mbona ziri ku rwego rumwe mpuzamahanga na Komasava.”
Ni kenshi Diamond Platnumz yavuze ko yifuza ko iyi ndirimbo ‘Komasava’ ashaka ko imumenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga, ikaba yakwinjira ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ‘Billboard Hot 100,’ ariko yabashije kugera kuri ‘Billboard U.S Afrobeats Chart.’ Aracyagerageza kuyamamaza ngo arebe niba yazacurangwa mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2026.
What's Your Reaction?










