Kuri we album ya Bruce Melodie si yo ya mbere: Coach Gael yashyize hanze indirimbo 5 ziri kumuryohera
Umuherwe Karomba Gael benshi bamaze kumenya nka Coach Gael yavuze ko indirimbo ya mbere iri kumunyura ari iya Chris Brown.
Coach Gael umaze kubaka izina mu ruganda rw'imyidagaduro nyarwanda yamenyesheje abantu indirimbo 5 nziza ari kumva muri minsi, hagaragaramo indirimbo imwe iri kuri album ya Bruce Melodie ariko si yo iyoboye izo ndirimbo.
Ni mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Instagram ahishuriramo indirimbo nziza ze 5 ziyobowe n'indirimbo Residuals iri kuri album ya Chris Brown "11:11" yasohoye mu Ugushyingo 2023.
Indirimbo ye ya gatatu ni Kinkakane ya DJ Pyfo yafatanyije na Kivumbi King. Iya kane ni Tombé ya Mugisha Robinson Fred uzwi nka Element Eleéeh naho iya gatanu ni Laho Remix y'umusore wo muri Nigeria, Shallipopi yasubiranyemo na Burna Boy.
Indirimbo zimunyura ni uko yazikurikiranyije
What's Your Reaction?










