Icyo Kim Kardashian yasubije Mark Zuckerberg wavuze ko ari umunyamategeko we
Umuherwe washinze urubuga rwa Facebook, Mark Zuckerberg, yatunguranye yambara umwenda wanditseho ko Kim Kardashian ari umunyamategeko we, bamwe baca ku rubuga rwe babifata mu buryo bunyuranye.
Mark Zuckerberg uri mu baherwe bahetse ikoranabuhanga n’ubutunzi bw’Isi yambaye imipira ivuga ko uwahoze ari umugore wa Kanye West (Ye), Kim Kardashian ari umunyamategeko we, bamwe bavuga ko ari kumunegura. Kim yabirengeje amaso amwereka urukundo.
Umuhanga mu by’ikoranabuhanga wakoze urubuga rwa Facebook arwubakiraho n’izindi zirimo: Whatsapp, Instagram na Threads. Uyu mugabo yaratunguranye yifoza yambaye imipira; hamwe yambaye uw’amaboko magufi, ahandi yambaye uw’ingofero ugaragaza akamaro ka Kim Kardashian kuri we.
Yagize ati:”Kim ni umunyamategeko wanjye.”
Kim Kardashian ni umwe mu birukiye ahatangirwa ibitekerezo arabiseka ubundi agira ati:”Ndabikunze.”
Ni amagambo agaruka no ku byo Kim Kardashian yatangaje umwaka ushize avuga ko agiye mu ishuri ry’amategeko.
Bamwe baciye ku rubuga rwe rwa Facebook bavuga ko yamuneguraga, anibutsa abantu ko yavuze ko agiye gukurikirana amategeko. Ubu akaba yaramuhaye akazi.
Mark Zuckerberg yifotoje yishimiye kwambara umupira wanditseho ko Kim Kardashian ari umunyamategeko we
Kim Kardashian yigeze kuvuga ko agiye kwiga amategeko
What's Your Reaction?










