Ntabwo mfana Arsenal: Impamvu Yeweeh yagiye muri sitade ya Arsenal, "Emirates Stadium"
Umuhanzi akaba n'utunganya indirimbo mu Rwanda uzwi nka Yeweeh yashyize hanze amafoto amugaragaza ari kuryoherwa n'ubuzima muri sitade y'ikipe ya Arsenal, yayisuye mu by'ukuri kubera atayifana ahubwo kubera gukunda igihugu cye.
Ku Cyumweru tariki ya 24 Kanama 2025, umuhanzi ubifatanya no gutunganya indirimbo yagaragaje ko yagiriye ibihe byiza muri sitade y'ikipe ya Arsenal iri mu makipe akomeye mu gihugu cy'U Bwongereza, ikaba ikipe rukumbi muri icyo gihugu yamamaza U Rwanda ku mikino yayo biciye muri gahunda ya "Visit Rwanda."
Icyatumye Yeweeh ayisura cyijyana n'uko akunda urwamubyaye nk'uko yabihamirije mu kiganiro cyihariye yagiranye na Igisubizo.com.
Yagize ati:"Ntabwo mfana ikipe ya Arsenal gusa kubera ko Umukuru w'Igihugu cyacu ayifana bivuze ko ibyo umubyeyi wacu akunda tugomba kubijya inyuma. Nubwo ntari umufana wayo ariko bakaba bambara imyenda iriho "VISIT RWANDA" birumvikana ngomba kwishimira nkanasura abo bashuti bacu."
Uyu musore yakomeje avuga ko ari na bwo bwa mbere yarahageze. Ati:"Ni ubwa mbere nari ngeze muri sitade Emirates 'Emirates Stadium' ariko ni ubwa gatatu nari ngeze mu mujyi wa London mu Bwongereza iyo kipe ibarizwamo. Nkunda kujyayo muri gahunda y'imiziki yanjye nk'umuhanzi ariko nanone utunganya indirimbo."
Yeweeh yasoje avuga ko ibyo ajyamo bimaze kubyara umusaruro hari abakunda umuziki we. Abona kandi ari abantu bateye imbere, bityo umuhanzi nyarwanda abigiyeho yarenga imipaka.
Yeweeh yasuye sitade ya Arsenal 'Emirates Stadium' kubera yamamariza U Rwanda
What's Your Reaction?










