Intore Tuyisenge yavuze ko hagiye gukorwa ibarura ry'abahanzi
Umuhanzi akaba Umuyobozi w'Urugaga rw' Abahanzi, Intore Tuyisenge yahishuye ko hari gahunda yo kuzamura abahanzi ariko hagiye kubanza gukorwa ibarura kuri bo.
Jean de Dieu Tuyisenge uzwi mu muziki nka Intore Tuyisenge yagarutse ku ibarura rigiye gukorerwa hirya no hino mu gihugu hose, hamenyekane imibare nyayo y'abahanzi.
Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro na Radio Salus nyuma y'igitaramo cya Eric Senderi yakoreye i Gishamvu mu Karere ka Huye mu mpera z' icyumweru gishize.
Yagize ati:"Hari gahunda yo kuzamura abahanzi ariko dufite imibare nyayo yabo. Ku bufatanye na Minisitiri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi na UNESCO, hirya no hino mu gihugu hagiye gukorwa ibarura ry'abahanzi kugira ngo hakorwe igenamigambi kuri bo ariko mu by'ukuri hazwi abahanzi bose bari mu gihugu kubera ko ibintu byose bigomba gukorwa hagendewe ku mibare yabo."
"Kugira ngo kandi hihutishwe igenamigambi kuri bo muri iyi myaka itanu iri imbere, ni uko haba hazwi imibare yabo; mu gihugu ni bangahe? Muri aka karere ni bangahe?"
Intore Tuyisenge yakomeje avuga ko umuhanzi wese uri mu gihugu yaba yitegura kugira ngo iryo barura niritangira azahite aryitabira, amahirwe yaryo ntazamucike.
Muri iryo barura nta muhanzi uzaba ukumiriwe, ati:"Hari abahanzi bafite ibikorwa ariko babuze uko babisohora, abandi barashaka kugera ku rwego runaka; abo na bo bazabarurwa bafashwe kubisohora abandi na bo bazamurirwe urwego. Igihe icyo gikorwa cyizatangirira ntikiramenyekana, tuzababwira."
What's Your Reaction?










