Selena Williams yanze ibumuteranya na Drake bakundanye urw'agahararo
Selena Williams wabaye rurangiranwa mu mukino wa Tennis yavuze ko imbyino yabyinnye mu gitaramo cya Superbowl Halftime show 2025 itari igamije gushotora Drake.
Selena Williams wamenyekanye mu mukino wa Tennis yahuriyemo n'abasore batandukanye baramukunda karahava barimo Drake bahararanye batandukana nyuma yo kuryana iraha. Byaravuzwe ko byababaje Selena Williams bikaba ari yo mpamvu yagaragaye mu gitaramo cya Superbowl Halftime show 2025 abyina indirimbo "Not Like Us" ya Kendrick Lamar ivuga nabi Drake.
Uyu mugore yabyamaganiye kure avuga ko ibyo yakoze atari agamije kwihimura kuri Drake.
Ku wa 09 Gashyantare 2025 nibwo mu gace ka New Orleans ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika habereye ibirori hagati y'igice cya mbere n'icya kabiri cy' umukino wa nyuma wahuje amakipe akina umupira w'amaguru wa gakondo y'Amerika (NFL) uhuza Chiefs na Eagles.
Ibyo birori bizwi nka Superbowl Halftime show byaririmbwemo n'umuperi Kendrick Lamar ariko atumira ibindi byamamare nka SZA bakoranye indirimbo zirimo Luther, atumira na Selena Williams wagaragaye mu babyinnyi be igihe bari bageze ku ndirimbo yangwa urunuka na Drake kubera imwandagaza; imushinja ibirimo gusambanya abana.
Kuba Selena Williams yaragaragaye abyina neza iyo ndirimbo yangwa na Drake bakundanye, abakurikiye bavuze ko nta kabuza yababajwe no gutandukana na we akaba yarabonye aho amwihimuriraho.
Mu kiganiro n'igitangazamakuru "Time," Selena Williams yavuze ko abantu bamubonye nabi.
Yagize ati:"Ntabwo nabyinnye muri iriya ndirimbo ngamije gushotora no kubabaza Drake. Oya rwose!"
"Nabonye abantu barabihuje nuko twigeze gukundana nyuma tukaza gutandukana! Njye sinigeze ngambirira kugirira nabi Drake."
Selena Williams abaye umuntu wa kabiri ubihakanye nyuma y'umugabo we, Alexis Ohanian wabonye ko abantu bari kuvuga ku mugore we, agahita abyamaganira kure, avuga ko iyo mbyino itari igamije kwendereza Drake ahubwo yasubiyemo ibyo yabyinnye mu mwaka wa 2012 ubwo yatwaraga umudali wa Zahabu muri Tennis, Wimbledon Championships atsinze Umurusiyakazi, Maria Sharapova i Londres mu Bwongereza.
Byahamije urukundo abo bombi bakundana, bakaba bamaze kubyarana umwana.
Selena Williams yaratunguranye mu gitaramo cya superbowl halftime show cyaririmbwemo na Kendrick Lamar
Selena Williams, umugabo we, Alexis Ohanian n'umwana wabo ni umwe mu miryango y'ibyamamare ku Isi
What's Your Reaction?










