Ibyo gutindana indirimbo bishinjwa aba Producers byaba bifite ishingiro!?

Mu gihe bamwe mu bahanzi bakunze gushyira mu majwi aba producers ndetse n’aba directors b’indirimbo babashinja kubadindiza ntibabahe ibihangano byabo ku gihe nyamara baba babishyuye, bamwe mu ba producers bemera ko ibi bibaho ariko rimwe na rimwe usanga n’abahanzi babigiramo uruhare.

Apr 24, 2024 - 18:49
Apr 25, 2024 - 23:59
 0
Ibyo gutindana indirimbo bishinjwa aba Producers byaba bifite ishingiro!?

Bamwe mu bahanzi baganiriye na Igisubizo.com barimo Diplomate uherutse no guhura n’iki kibazo bigatuma indirimbo yagombaga gushyira hanze ayireka, avuga ko usanga bamwe mu ba producers bazana ubunebwe cyangwa se ugasanga bafite ibindi bintu bibabuza gukora akazi uko bikwiye ukamuha amafaranga yawe ariko wagerayo akakubwira ko atarabikora. Ku ruhande rwa Diplomate we kandi asanga ibi haba harimo n’ubugome

Ibi ni ibintu kandi ahurizaho na Marina na we wemeza ko ibi ari ibintu bibaho ko ujya kureba igihangano cyawe ugasanga nticyakozwe ugasanga havukamo n’amakimbirane ku mpande zombi.

Producer Prince Kiiz ku ruhande rwe nka producer avuga ko ibi bibaho cyane ugasanga bamwe mu ba producer bumva ko bagezeyo bagatangira kwirengagiza akazi, umuhanzi yamuha amafaranga ye akayarya ariko ntakore ibyo bumvikanye cyangwa se ugasanga abonye umuhanzi wishyura amafaranga arenze ayo wamuhaye agahitamo kuba ari we akorera mbere wowe akakureka.

Dirctor A-B Godwin umenyerewe mu gutunganya amashusho y’indirimbo na we ntabihakana ko ndetse na we avuga ko ari ubunebwe bwa bamwe cyangwa se hari ibyo baba basanzwe bapfa cyangwa se ugasanga ari umuhanzi utarujuje ibisabwa bigatuma na we utinda kumukorera kandi hari abishyuye.

Aba bombi bavuga ko ibi bikurura umwuka mubi hagati y’impande zombi ndetse nk’abahanzi bibasubiza inyuma kuko baba bashoye ariko bikarangira babuze ibihangano byabo cyangwa se bakabihabwa bitujuje ubuziranenge.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow