Wizkid yemereye Juma Jux ko indirimbo yabo irangira vuba
Umuhanzi wo muri Tanzania, Juma Mussa Mkambala uzwi cyane nka Juma Jux, yashyize hanze amashusho aganira na Wizkid kuri telefoni ndetse bakomoza ku mushinga w'indirimbo bafitanye.
Jux uheruka gushyingiranwa n'umugore we Priscilla Ojo w'Umunya-Nigeria, ndetse ukomeje kumufasha kwigarurira imitima y'abatuye muri iki gihugu harimo n'ibyamamare, yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Wizkid nyuma y'uko mu minsi ishize yari yagaragaye anahura na Davido imbonankubone.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka "Utaniua", na "Enjoy" na "Sugua" yakoranye na Diamond Platnumz, mu rugendo rwe akomeje kugirira muri Nigeria, ubwo yari kumwe na producer Blaq Jerzee muri situdiyo yamahagaye Wizkid kuri 'Video Call'.
Mu kiganiro cyabo gito yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Jux atangira agira ati "Umeze neza, ndakubona", Wizkid na we ati 'Gushyingirwa bigufashe gute', Jux asubiza ati 'Ni byiza cyane, turagutegereje ubu, ni ryari uzarangiza buri kimwe?, Wizkid ati 'Ni vuba cyane."
Muri iki kiganiro, producer Blaq Jerzee wanakoze indirimbo "Opo" ya 2Baba na Wizkid, yumvikana avuga ko azoherereza Wizkid umushinga w'indirimbo Jux ashaka ko bakorana. Ibi byose ni ubwo byageze gutya, abiganjemo Abanya-Nigeria ku mbuga nkoranyambaga bavugaga ko vuba ya Wizkid ijya iba n'imyaka myinshi.
Juma Jux akomeje akomeje gufata imitima y'Abanya-Nigeria
Wizkid akunze gushinjwa ko atanga amasezerano yo gukorana n'abahanzi ntayasohoze
What's Your Reaction?










