Ifoto yatumye Kim Kardashian ajyanwa mu nkiko

Kim Kardashian yamaze gutangirwa ikirego cyimushinja gusebanya akoresheje ifoto ku rubuga rwa instagram aza kuyisiba ariko bimubana ay’ubusa uvugwa yamuhagurukiye.

Feb 21, 2025 - 15:01
Feb 21, 2025 - 16:08
 0
Ifoto yatumye Kim Kardashian ajyanwa mu nkiko

Umugabo witwa Ivan Cantu yiyemeje gukurikirana mu nkiko uwahoze ari umugore wa Kanye West,  Kim Kardashian amushinja kumwitiranya agakoresha ifoto asaba abantu kumusinyira amasinya amusabira kutanyongwa kandi atari we wakoze icyaha ahubwo ari undi bitiranwa, ntiyakoresheje ifoto ye muri ubwo bukangurambaga ahubwo akoresha iy’uwo mugabo utarakoze icyaha.

Iyo foto yayisangije abamukurikira barenga miliyoni 300 ku rubuga rwa Instagram ku wa 26 Gashyantare 2024, ayikurikiza amagambo avuga ko Cantu (yitiranyijwe n’undi Ivan Cantu ushinjwa) avuga ko biteganyijwe ko azicwa ku wa 28 Gashyantare 2024 kubera icyaha akurikiranyweho cyo kwica mubyara we n’umukunzi we i Dallas, Texas.

Amaze kwibeshya agakoresha ifoto itari yo, yahise ayikuraho ariko ab’inkwakuzi bari bamaze kubibona barabibika. Uwo mugabo na we yarabibonye bimushengura umutima.

Ivan Cantu avuga ko byamwiciye izina, biramuhangayikisha ndetse bimubuza ibitotsi binamwangisha abantu babonye iyo foto ye, bamwe bakajya bamubona bakiruka bavuga ko yakoze igikorwa gikomeye nyamara atari we yarabeshyewe.

Umunyamategeko wa Kim Kardashian, Michael Rhodes yabwiye igitangazamakuru ‘RollingStone’ ko ibyakozwe ari ikosa risanzwe kandi bamaze kumenya ko habaye ikosa bahise bayisiba.

Uyu munyamategeko yumva ari ibintu byagakemukiye mu bwumvikane ntibitabaze inkiko ariko ngo niba ari yo nzira yahisemo, yiteguye kuburanira Kim.

Kim Kardashian akunda gukoresha urukuta rwe rwa Instagram mu bikorwa byamamaza imyambaro akunda gucuruza anacishamo agasangiza abamukurikira ibigezweho agira n’abo avuganira. Ni yo mpamvu yafashe uwo mwanzuro avuganira uwo mugabo Ivan Cantu ariko yibeshya ku ifoto ye.

Ivan Cantu arashinja Kim Kardashian kumwitiranya bikamukomeretsa mu ntekerezo

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow