Bisumbye ubucakara! Rudeboy yagiriye inama ababa mu nzu bakodesha

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Rudeboy yavuze ko bigoye gutera imbere igihe ugikodesha inzu ubamo, abagira inama yo kugura cyangwa se kubaka.

Nov 24, 2024 - 18:17
Nov 24, 2024 - 20:59
 0
Bisumbye ubucakara! Rudeboy yagiriye inama ababa mu nzu bakodesha

Paul Okoye uzwi nka Rudeboy ariko akaba yaramenyekaniye mu itsinda rya P-Square asanga gukodesha biruta kure ubucakara butatuma umuntu atera imbere, ibyiza bikaba gutunga inzu.

Rudeboy ukunzwe mu ndirimbo ‘Vitamin D’ yatanze ibitekerezo byerekana ko gukodesha bisubiza umuntu inyuma, we abisumbisha n’ubucakara.

Yagize ati:”Gukodesha biruta kure ubucakara. Biragoye gutera imbere igihe buri kwezi ugisabwa kwishyura icumbi.”

Yakomeje agira inama abantu bakodesha yo gukora cyane bagatunga inzu zabo, bakabohoka ibyo kwishyura inzu buri kwezi.

Ati:“Utitaye ku byo ukora, gerageza ukore cyane ubone inzu yawe, ni yo yaba ntoya, ariko ari iyawe nta muntu buri kwezi uyikwishyuza. Ibyo bizatuma utera imbere kuko ya yandi umuha uzayakoresha ibindi bikorwa biguteza imbere.”

Amakuru ava muri Nigeria avuga ko Rudeboy atunze arenga miliyoni 16 z’Amadolari y’Amerika ($16 million). Afite inyubako zitandukanye mu bice bya Nigeria n’indi akunda kwiberamo iri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu gace ka Atlanta ho muri Leta ya Georgia.

Aho ni naho umugore we Ivy Ifeoma aherutse kwibarukira imfura yabo bombi, Imani Ugomma Okoye.

Aragira iyo nama abantu yo gutunga inzu zabo, mu gihe muri iyi minsi usanga abantu benshi bahitamo gukodesha kurusha kugura cyangwa se kubaka inzu zabo. Hari n’uhitamo kugura imodoka ihenze kandi ataragura n’ikibanza.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow