Coach Gael ari inyuma y'ibihangano byongeye gukanga Abanya-Tanzania
Umushoramari Karomba Gael uzwi nka Coach Gael kuva yatangira gushora amafaranga mu muziki nyarwanda, ni byinshi byahindutse cyane ku rwego mpuzamahanga by'umwihariko mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Coach Gael yumvikanye mu byo gushora imari mu muziki nyarwanda, ubwo hakorwaga indirimbo "Why" ya The Ben na Daimond Platnumz. Nyuma yayo kandi Gael yatangiye gukorana na Bruce Melodie mu buryo buhoraho, bahera ku ndirimbo nka "Izina" yagiye hanze mu 2022.
Gael mu myaka micye amaze muri uyu muziki, ni we uri inyuma y'izindi nka "Totally Crazy" ya Bruce Melodie na Harmonize, "Zanzibar", "Fou De Toi" ya Element, Bruce na Rosskana, "Pom Pom", n'izindi.
Izi ndirimbo zose zongeye gutuma umuziki nyarwanda ucurangwa cyane i Kampala muri Uganda, i Burundi na Tanzania yo batangiye no gukangwa n'umuziki w'i Kigali.
Bamwe mu banyamakuru bo muri ibi bihugu nkabo muri Tanzania, bashingiye cyane kuri zo, batangiye kuvuga ko babona mu myaka ibiri cyangwa itatu umuziki nyarwanda uzaba wafashe Afurika y'Iburasirazuba.
Coach Gaelk ari gufasha abahanzi nyarwanda kugira abafana benshi mu Karere.
What's Your Reaction?










