Umugabo wa Rihanna, A$AP yavuze igituma adaca inyuma umugore we

Umuraperi A$AP Rocky ubana na Rihanna yavuze ko uburyo Rihanna amuhamo urukundo bitatuma amuca inyuma.

Dec 3, 2024 - 14:45
Dec 3, 2024 - 15:29
 0
Umugabo wa Rihanna, A$AP yavuze igituma adaca inyuma umugore we

A$AP Rocky uri mu baraperi bubatse izina muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika nyuma ashakana na Rihanna, yavuze ko umugore we amukorera buri kimwe umugabo wese yakwifuza ku mugore ibyo ngo bimushyira mu mwanya wo kumva bahorana ntamuvange n'abandi.

Uyu muraperi wakundwakajwe na Rihanna, aba bombi bakaba barebana akana ko mu ijisho, yagarutse ku buryohe bw'urukundo ahabwa na Rihanna.

Yagize ati:"Simbona impamvu yatuma nsha inyuma umugore wanjye! Afite buri kimwe nakwifuza ku mugore. Ntekereza ko ari na byo undi mugabo yakwifuza ku mugore! Abagabo benshi baca inyuma abagore babo kubera ko hari ibyo bababuranye; kumwitaho, yababara ukamwereka ko muri kumwe, yarwara ukamurwaza n'ibindi."

"Umugore wanjye, Rihanna, arakora cyane; akora umuziki agacuruza n'ibirungo by'ubwiza. Nubwo ari icyamamare akaba yarahiriwe akagira ubutunzi, ntabwo yansuzugura, aranyubaha akanyitaho ikindi kandi aranantekera [guteka amafunguro]!"

Yakomeje avuga ko ibyo bituma yiyumva nk'umwami. Ati:"Ibyo ankorera bituma niyumva nk'umwami akaba umwamikazi. Yigomwa ibyo yagakoze akatwitaho (we n'abana) nkumva Isi yose ye indi iruhande."

"Nkurikije uko abantu basigaye bitwara muri iyi minsi, abagore nka we ni bake ku Isi!"

Hari abakururwa n'iby'Isi bakishora mu byo kurya iraha bakisanga basenye ingo zabo.

Ikindi kandi kubera ukuntu muri iyi minsi abantu basigaye bihugiraho bagakora cyane bashaka gutera imbere, usanga bigoye kubonanirana umwanya (abashakanye). Abe yava mu kazi aze yite ku wo bashakanye no ku muryango muri rusange.

Yabikora neza igihe asobanukiwe buri kimwe, ubundi agashyiraho umurongo w'ibyo akora, kugira ngo abone umwanya w'akazi, n'uwo kwita ku muryango.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow