Kanye West yasohoye indirimbo "Bianca" ahamya ko yasizwe n'umugore
Umuraperi Kanye West yasohoye indirimbo yitiriye umugore we, Bianca, avugamo ukuntu yamusize, ngo yarashakishije hose yarahebye.
Kanye West uri mu baraperi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yashyize avuga ku itandukana rye n'umugore we, Bianca Censori, abicishije mu ndirimbo yamwitiriye, ahamya ko yamusize.
Amagambo Kanye West yavugiye muri iyo ndirimbo agaragaza ko ari wenyine.
Yagize ati: Umukunzi wanjye yaransize. Bwa mbere yanshinje uburwayi bwo mu mutwe ngo njye kwivuza ariko naramutsembeye, nanga kujya kwivuza kuko numva ntarwaye."
Ibitangazamakuru birimo TMZ byatangaje ko Bianca yarebye imyitwarire ya Kanye West atekereza ko arwaye mu mutwe, ku bw’ibyo yaramutaye arigendera. Yavuye mu rugo ari muri imwe mu modoka za Kanye West izwi nka "Maybach."
Bianca ari kumwe na Kanye West, yahandikiye amateka kuko yatunguranye yiyambura ikoti yari yambaye asigara yambaye ubusa ku itapi itukura. Nyuma yo kw'ifotoza bahise bagaragara bataha bahitira ahandi mu kabari bahasangirira n'abari bahari.
Kanye West ari kuririra mu myotsi nyuma yo kubura umugore we, Bianca Censori
What's Your Reaction?










