Umuhanzi Shaffy yapfushije mukuru we
Umuhanzi w’Umunyarwanda Kalisa Uzabumwana Sharif wamamaye mu muziki nka Shaffy, ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yapfushije mukuru we Amani Kalisa.
Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo nka "Akabanga", "Bana" ari kumwe na Chriss Eazy, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yatangaje ko mukuru we yapfuye ku wa 17 Ukuboza 2025 ndetse akabimenya ari mu rugendo rujya muri Uganda, aho yari agiye gukorera ibitaramo.
Nyuma yo kumva inkuru y'urupfu rw'umuvandimwe we, yahise asubika ibitaramo bitatu yari agiye gukorera i Kampala muri Uganda.
Ni ibitaramo Shaffy yari agiye gukora bigamije gusabana n’abafana be ndetse no kwagura ibikorwa bye by’umuziki mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Shaffy yari afite igitaramo cya mbere kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukuboza 2025, ku wa 19 Ukuboza 2025, ndetse no ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025.
Shaffy yamenye urupfu rwa mukuru we ari mu rugendo rujya Uganda
What's Your Reaction?










