Dore abahanzi bo muri Nigeria bumviswe cyane ku rubuga rwa Spotify
Igihugu cya Nigeria gifite abahanzi benshi bakunzwe mu bice bitandukanye by’Afurika no hirya no hino ku Isi. Ibyo bituma bumvwa cyane bakarenza inshuro miliyari ku mbuga zicuruza umuziki zirimo na Spotify.
Abahanzi bo muri Nigeria bagize igikundiro bijyanye n’injyana bisanzemo izwi nka ‘Afrobeats.’ Nyuma yaho bagiye bagira abandi bahanzi bakoze izindi njyana zirimo n’Amapiano, hano ukomeje kuyiyumvamo ni Asake. Uko ibiragano bigenda byungikanya ni ko bakomeza kugira igikundiro, bigarurira urubuga rucuruza umuziki ruzwi nka Spotify. Mugiye kugezwaho urutonde rw’abahanzi bo muri Nigeria, bumviswe kurusha abandi kuri urwo rubuga.
1.Wizkid
Amakuru dukesha Spotify avuga ko umuhanzi Wizkid ari umwe mu bahanzi bakunzwe kuri urwo rubuga, dore ko amaze kumvwa inshuro zirenga miliyari 6. 974. Ni agahigo yafashijwemo n’indirimbo ‘One Dance’ yafatanyije na Drake, yumviswe inshuro miliyari 3.212. Biragaraga ko ifite ½ cy’inshuro ibihangano bye byose byumviswe kuri Spotify.
2.Burna Boy
Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi nka Burna Boy ni we uza ku mwanya wa kabiri mu kumvwa cyane ku rubuga rwa Spotify aho ibihangano bye byose bimaze kumvwa inshuro zirenga miliyari 3.226. Ibyo byagizwemo uruhare rukomeye n’indirimbo ‘Location’ yakoranye n’umuraperi Dave. Iyo ndirimbo yumviswe inshuro zirenga miliyoni 545 kuri urwo rubuga.
3.Rema
Divine Ikubor uzwi nka Rema na we arakunzwe ku rubuga rwa Spotify, amaze kumvwa inshuro zirenga miliyari 3.666. Yabifashijwemo n’indirimbo ‘Calm Down’ yagiye hanze mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 iri kuri alubumu ‘Rave & Roses.’ Yaba iyo yasohotse, ndetse n’iyo yasubiranyemo na Selena Gomez, zombi zumviswe inshuro zirenga miliyari 2.
4.Tems
Umuhanzikazi Temilade Openiyi uzwi mu muziki nka Tems amaze kumvwa inshuro zigera kuri miliyari 2.550 ku rubuga rwa Spotify. Yumviswe cyane biciye mu ndirimbo yahuriyemo na bagenzi be zirimo ‘Essence’ yafatanyije na Wizkid bayishyize hanze mu mwaka wa 2020. Indi ndirimbo yamwubakiye izina ni ‘Wait for U’ yakoranye na Drake ndetse na Future, iyo ndirimbo yarengeje inshuro yumviswe miliyoni 800.
5.CKay
CKay wamenyekanye mu ndirimbo ‘Love Nwatiti’ amaze kumvwa inshuro zirenga miliyari 2.207 ku rubuga rwa Spotify. Indirimbo ‘Love Nwatiti’ yamubereye ikirango, yumviswe inshuro zirenga miliyoni 857.
Uru rubuga rwa Spotify rumaze kuba ubukombe mu kumvirwaho umuziki, rugaragaza ko abandi bahanzi bo muri Nigeria bakunzwe kuri Spotify barimo Davido wumviswe inshuro miliyari 2.004, Mr Eazi wumviswe inshuro miliyari 1.716, Ayra Starr yumviswe inshuro miliyari 1.632, Omah Lay yumviswe inshuro miliyari 1.514, Fireboy DML amaze kumvwa inshuro miliyari 1.438 naho Asake amaze kumvwa inshuro miliyari 1. 289. Ibyo biragaragaza iterambere ry’umuziki wa Nigeria.
Umuhanzi Davido ni umwe mu bumviswe cyane ku rubuga rwa Spotify
What's Your Reaction?










