Donald Trump yaburiye ababyeyi bahinduza ibitsina abana babo

Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yavuze ko abana ari abaziranenge aha ibwiriza ababyeyi bijandika mu guhinduza ibitsina abana babo.

Dec 7, 2024 - 14:25
Dec 7, 2024 - 14:50
 0
Donald Trump yaburiye ababyeyi bahinduza ibitsina abana babo

Donald Trump ukomeje gushimangira ko agomba kwamaganira kure ubutinganyi no kwihinduza ibitsina, yashingiye ku mugore wagaragaye arizwa nuko umwana we atazitabwaho na Leta, avuga ko umwana atari we wakoze ikosa ahubwo ryakozwe n’ababyeyi be.

Ku wa Kane tariki ya 05 Ukuboza, CNN yashyize hanze amashusho agaragaza umugore uri kurira arizwa nuko ubuyobozi bushya bw’Amerika bwahamije ko butazigera bwita ku batinganyi n’abihinduje igitsina, nta serivisi zijyanye n’ubuvuzi bazafashwamo, ibyo bikazagira ingaruka ku mwana we w’imyaka 10 wari umuhungu bakamuhindura umukobwa.

Donald Trump yagarutse kuri ayo mashusho maze agira ati:”Abana ni abaziranenge, ntabwo bashobora kwihitiramo. Ni gute mwangije ubuzima bwabo mubahindura ibitsina?”

Yakomeje avuga ko umuntu uzafatirwa muri icyo gikorwa azabihanirwa. Ati:”Umuntu tuzafata ahindura igitsina umwana tuzabimuhanira.”

Ibyo biri gukorwa mu rwego rwo kurinda Isi. Ati:”Dukomeje kubembekera aba bantu bari kwangiza abato, twaba dukomeje kwangiza Isi. Ubona ko hari abantu bashaka kwibasira uburenganzira bw’abana, ibyo ntabwo ari byo.”

“Mwikwangiza Amerika muyizanamo amabi. Tugomba kuyikoramo isuku kuko ni urugo rw’Imana.”

Donald Trump watorewe kuyobora Amerika mu matora yo muri icyo gihugu yabaye ku wa 06 Ugushyingo 2024, azahabwa inshingano zo kuyobora Amerika mu ntangiriro z’umwaka utaha. Bamwe mu batavuga rumwe na we barimo abatinganyi n’abihinduje ibitsina bakomeje guca ku mbuga nkoranyambaga bakavuga ko batishimiye ubuyobozi bwe bavuga ko buhonyora uburenganzira bwabo. Hari abamaze guhunga bajya gutura kure y’Amerika.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow