Eddy Kenzo yiyemeje ko azakomeza kuyobora abahanzi
Umuhanzi Eddy Kenzo usanzwe ari umujyanama wa Perezida Museveni mu bijyanye n'ubuhanzi ndetse akaba n'umuyobozi wa Federasiyo y'abahanzi muri Uganda, yiyemeje ko azakomeza kuyobora 'UNMF' (Uganda National Musicians Federation).
Ibi bije nyuma y'uko mu minsi ishize hari amajwi ye yigeze kujya hanze Eddy Kenzo asa n'utungana agaragaza ko Minisiteri y'uburinganire, abakozi n'igenamigambi muri Uganda, hari amashilingi ya Uganda agera kuri miliyari 5 yari asigaye mu yo abahanzi bemerewe ariko bakaba batarayahabwa.
Nyuma y'uko bijyanye hanze, Eddy Kenzo yashyizweho igitutu asabwa kwegura ku mwanya wa Perezida wa Federasiyo y'Abahanzi (UNMF).
Mu kiganiro uyu muhanzi uri mu bubashywe cyane muri Uganda yagiranye na Metro FM, yavuze ko yicaranye n'abo bafatanyije kuyobora UNMF, bemeranya ko agomba gukomeza imirimo ye.
Bamwe mu bahanzi ndetse n'aba mu myidagaduro ya Uganda, bakunze gushinja Eddy Kenzo ko amafaranga agenerwa abahanzi ayoboye ayafata akayakoresha mu nyungu ze aho kuyasaranganya.
Eddy Kenzo ni umuhanzi wubashywe cyane muri Uganda ndetse akaba anakora bya hafi n'ubutegetsi buriho
What's Your Reaction?










