Fally Merci yasabye imbabazi abakunzi be

Umunyarwenya Fally Merci yasabye imbabazi abakunzi be bagize umutima w’urukundo bakagura amatike yabo bakaza kumushyigikira mu gitaramo yaraye akoze ariko bamwe bikarangira batabashije kwinjira ngo bakurikirane igitaramo bitewe n’ubwinshi bw’abantu.

Mar 22, 2024 - 16:33
Mar 22, 2024 - 16:46
 0
Fally Merci yasabye imbabazi abakunzi be

Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Werurwe 2024 nibwo umunyarwenya Fally Merci umaze kugera ku rwego rudasanzwe, yaraye akoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri amaze atangije Gen-Z Comedy isanzwe iba kabiri mu kwezi ku munsi wo ku wa kane mu ihema rya Camp Kigali nk’uko abantu bamaze kubimenyera.

Ubusanzwe iri hema ryakira abantu bagera 3500 bose bicaye neza gusa kuri iyi nshuro siko byagenze kuko ubwitabire bwagiye burenga kure ubushobozi bwaryo ibyatumye bamwe bareba igitaramo bahagaze abo bitashobokeye ko binjira bataha amara masa batabonye abanyarwenya bari baje kureba nyamara bari bamaze kugura amatike yabo.

Nubwo uburyo bwari bwashyizweho bwo kugura amatike hifashishijwe ikoranabuhanga bwakoreshejwe ariko byaje kugera aho burabatenguha kubera abantu benshi bakoreshaga uru rubuga bashaka kugura amatike ari benshi ibyaje gutuma bamwe biyemeza kujya kuyagurira ku muryango ibyaje guteza akajagari kubera imirongo miremire y’abantu ibi byaje gutuma hagurwa amatike menshi aruta ubushobozi bwa rino hema mu buryo na bo batamenye.

Abashinzwe umutekano bakomeje gukumira abantu bashakaga kwinjirira rimwe kuko amasaha yo gutangira yari yageze nyamara ku muryango hakiri imirongo miremire y’abantu barimo gusakwa, ibyaje gutuma Fally Merci asaba abashinzwe umutekano kurekura abantu bakinjira. Abantu baje guhita binjira babyigana ku bwinshi ariko abashinzwe umutekano bamaze kubona ko babaye benshi bahita babahagarika bituma bamwe mu baguze amatike baguma hanze.

Ubwo Fally Merci yageraga ku rubyiniro yaje kumenya amakuru ko hari abaguze amatike ntibabashe kwinjira kubera ubwitabire bwo hejuru ndetse n’ababashije kwinjira bamwe bagahagarara, ibi byatumye asaba imbabazi abaguze amatike ntibabashe kwinjira ndetse n’abinjiye bakabura aho bicara avuga ko na we byamutunguye atari yiteze ko bitabira kuri urwo rwego abizeza ko ikosa ryabaye ariko ritazongera ukundi.

Merci kandi yaboneyeho no gushimira byimazeyo abitabiriye iki gitaramo bakaza kumushyigikira ibyamweretse ingano y’urukundo abantu basigaye bakunda iri seka rusange rimaze igihe aritangije.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow