Bruce Melodie na Spice Diana bari imbere mu bahanzi bumviswe cyane na Minisitiri Nduhungirehe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yashyize hanze urutonde rwa Spotify rugaragaza abahanzi n'indirimbo yakunze cyane muri 2025.
Kuri uru rutonde Spotify itanga kuri buri muntu uyikoresha buri mwaka, Minisitiri Nduhungirehe, bigaragara ko Bruce Melodie ndetse na Spice Diana udasiba kuza mu bahanzi akunda, ari bo baza imbere.
Abahanzi batanu Spotify yeretse Nduhungirehe ko yumvise cyane ni; Bruce Melodie, Spice Diana, Aya Nakamura, Lydia Jazmine, na Bruce Springsteen. Mu ndirimbo yakunze cyane "Rosa" ya Bruce Melodie iza ku mwanya wa gatatu.
Minisitiri Nduhungirehe muri uyu mwaka yakunze kugaragaza ko yakunze cyane album "Colorful Generation" ya Bruce Melodie ndetse aza no kuyigura agera kuri miliyoni 1 Rwf.
Spice Diana wo muri Uganda, na we ni umuhanzi, Nduhungirehe akunze kugaragaza ko akunda ibihangano bye kuko no mu mwaka ushize ari we muhanzi yari yagaragaje ko yumvise cyane.
Spice Diana wo muri Uganda ni umwe mu bahanzi Minisitiri Nduhungirehe adasiba kwerekana ko akunda ibihangano bye
Urutonde rw'abahanzi n'indirimbo Minisitiri Nduhungirehe yakunze kuri Spotify mu 2025
What's Your Reaction?










