No Brainer avuga iki kubimuvugwaho na Victor Rukotana biri kwitwa kwamamaza album ‘Imararungu’?

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze iminsi babona uguterana amagambo hagati y’umuhanzi Victor Rukotana n’umujyanama we mu by’umuziki uzwi ku mbuga nka No Brainer, aho uwo muhanzi avuga ko yatandukanye na No Brainer kubera imyitwarire ye.

Feb 11, 2025 - 14:30
Feb 11, 2025 - 17:05
 0
No Brainer avuga iki kubimuvugwaho na Victor Rukotana biri kwitwa kwamamaza album ‘Imararungu’?

Mu mpera z’icyumweru gishize, Victor Rukotana yatunguranye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko nyuma yo gusesengura imyitwarire y’umujyanama we, No Brainer, ahisemo gutandukana na we. Uyu mujyanama avuga ko ibyo barimo atari ukubeshya.

 No Brainer yikozeho atambukije kuri X amagambo ajyanye n’imikoranire ya Bruce Melodie na Joeboy bakoranye indirimbo Beauty On Fire.

 Yari yagize ati:”Joeboy ntabwo ari umuhanzi mwakorana ngo wizere ko yakugeza ku rundi rwego. Sinzi icyo abahanzi bo mu Rwanda bagenderaho iyo bagiye gukorana n’abandi bahanzi. Mbona dufata abo tubonye.”

Bruce Melodie uvugwamo yahise agira ati:”Ntabwo buri gihe ari twe dusaba gukorana n’abandi, natwe barabidusaba. Niba uri umujyanama, nkurikije ibi wanditse umuhanzi wawe ashobora kuba ahavunikira byimazeyo.”

Victor Rukotana yagaragaje ko yababajwe n’amagambo y’umujyanama we maze agira ati:”Nyuma y’ibitekerezo byanyu bitandukanye, no kubona imibanire ye n’abandi  bahanzi igira ingaruka ku muziki wanjye, nagira ngo mbamenyeshe ko ntagikorana na I.Music ya Ishimwe Jean Aime [No Brainer] kubera kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe. Kuko Rimwe na rimwe ni ngombwa kubaha ibitekerezo by’abantu bose.”

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza niba ibyo barimo atari ukwamamaza album ‘Imararungu’ Victor Rukotana yitegura gusohora.

Mu kiganiro na Radio Isibo, No Brainer yavuze ko na we yatunguwe n’icyemezo cya Victor Rukotana hakaba hari n’amafaranga amwishyuza.

Ati:”Natunguwe n’icyemezo cya Victor Rukotana gusa ndamwishyuza miliyoni 20 namushoyemo ngo tuzamure umuziki we.”

Abajijwe niba atari ukubeshya, ati:”Ntabwo ari ukubeshya, Victor yavuze ko yatandukanye natwe.”

Victor kandi avuga ko mu gihe amaranye na No Brainer nta miliyoni 20 yashowemo na No Brainer akomeza gushimangira ko yatandukanye na we.

Bimwe mu bivugwa ko ari ukubeshya ni uko icyapa cyerekana urutonde rw’izo ndirimbo zigize album ‘Imararungu’ barekeyeho I. Music ya No Brainer.

Ibyo gushwana kwa No Brainer na Victor Rukotana kwakomotse kuri X

Victor Rukotana aritegura gushyira hanze album 'Imararungu' akomeje kwamamaza yifashishije 'I.Music'

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow