Icyo abarimo Danny Vumbi na Zizou Al Pacino bavuga ku mpamvu indirimbo z’abanyarwanda bakomeye zitamenyekana

Hashize iminsi abahanzi nyarwanda bari gukora uko bashoboye kugira ngo bazamure umuziki nyarwanda biciye mu gukorana n’abahanzi bamaze kubaka izina mpuzamahanga, ikibazo cyikaba kudakundwa kw’izo ndirimbo.

Sep 29, 2024 - 20:05
Sep 29, 2024 - 20:04
 0
Icyo abarimo Danny Vumbi na Zizou Al Pacino bavuga ku mpamvu indirimbo z’abanyarwanda bakomeye zitamenyekana

Gukorana n’abahanzi mpuzamahanga kugira ngo umuziki nyarwanda wogere hirya no hino ku Isi byabaye umuvuno ku bahanzi nyarwanda, na bo babikora barebera ku bandi bahiriwe n’iyo nzira. Urugero nk’umuhanzi Rema wo muri Nigeria yasubiranyemo na Selena Gomez indirimbo ‘Calm Down’ birangira ageze ku rubuga rurotwa na benshi ruzwi nka ‘Billboard Hot 100.’

Abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bibaza impamvu abahanzi nyarwanda bakorana n’abahanzi mpuzamahanga bafite intumbero yo kwambutsa umuziki wabo ukagera kure cyane, ariko n’izo ndirimbo bakoranye ntizigere kure, umwanya w’uko abanyamahanga bazimenya na bamwe mu banyarwanda ntibazimenye, ntizimenyekane no mu gihugu imbere.

Harebwe kuzasohotse vuba aha, Bruce Melodie yakoranye n’umwe mu basore bari kuzamuka neza mu gihugu cya Nigeria, Bayanni bakoranye indirimbo ‘Forever’ isohoka kuri album ya DJ Neptune yise ‘Greatness.’ Ni abantu mbarwa bazi iyo ndirimbo kandi yarayikoranye na Bayanni wamenyekanye mu ndirimbo ‘Ta Ta Ta’ yageze no ku rwego rwo kuyisubiranamo na Jason Derulo.

Umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, The Ben aherutse gukorana indirimbo na Bensoul wo muri Kenya, bayita ‘Uno’ isohoka no kuri album y’uwo musore yise ‘The Party & The After Party’ ariko Abanyarwanda bayimenye ni bake.

Igisubizo.com yagereye abantu batandukanye bakurikiranira hafi iby’umuziki, ibabaza impamvu indirimbo z’abo bahanzi zidakundwa kandi baba bakoranye n’abahanzi bakunzwe mu bihugu byabo no hanze yabyo.

Umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuhanzi kabuhariwe, Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi abona ko impamvu zibitera ari nyinshi zirimo uguteza imbere igihangano.

Yagize ati:”Impamvu ya mbere mbona ari uguhitamo nabi umuhanzi, ukamuhitamo ubona agezweho mu gihugu runaka ugira ngo azakugeza ku rwego rwiza ugasanga ntarwo akugejejeho kubera ko wahisemo nabi.”

“Indi mpamvu ishobora kuba ni uguteza imbere igihangano, uko kumenyekanisha igihangano mu buryo budakwiye, bigakorwa na bose cyangwa se igakorwa ku ruhande rumwe. Abantu wenda mwareba indirimbo ‘When She’s Around’ ya Bruce Melodie na Shaggy, wabonye ko ukuyimenyekanisha byakozwe ku mpande zombi.”

Danny Vumbi yakanguriye abahanzi gufata iya mbere bakamamaza ibihangano byabo kandi ntibacike intege, hagira abamubwira ko yakoze indirimbo mbi akabima amatwi, agakomeza agakora umuziki.

 Zizou Al Pacino yashimangiye ko nta muntu ugirwa n’ikintu kimwe, ngo umuhanzi nta n’ubwo agira indirimbo imwe.

 Ati:”Buriya nta muhanzi ugirwa n’indirimbo imwe, agirwa n’indirimbo nyinshi, akora indirimbo nyinshi igihe cye cyikagera akamenyekana. Urugero; Burna Boy ni umwe mu bahanzi beza muri Afurika ariko ntabwo yakoze indirimbo ya mbere ngo ahite amenyekana […] yakoze indirimbo nyinshi zimwe zirakundwa izindi zirangwa, afite inzira ndende yagenze kugeza ageze ku kuba umuhanzi ukomeye wanatwaye igihembo cya Grammy.”

“Twishimire ko dufite abahanzi nyarwanda bakora indirimbo, Abanyarwanda na bo bagenda bazisobanukirwa. Uko igihugu gitera imbere ni ko n’umuziki uzatera imbere.”

Zizou akomeza avuga ko abahanzi nyarwanda bakwiye guhozaho ntibakore indirimbo imwe ngo bahite bafata igihe kinini hategerejwe indi.

Ati:”Bisaba gukora indirimbo nyinshi n’abahanzi mpuzamahanga, ni uguhozaho cyane, ntabwo Diamond Platnumz yakoze indirimbo imwe mpuzamahanga ahita amenyekana, oya, yakoze indirimbo nyinshi, yakoranye na Tiwa Savage, Burna Boy, Mr Flavour, Patoranking na Davido. Urumva ko ibyo byamubereye urufatiro rw’umuziki we mpuzamahanga.”

Yongeyeho ko abahanzi nyarwanda bagiye babigerageza ariko bakabura uburyo bwo gukomeza kuzikora. Asaba abafana n’abakunzi b’umuziki gukomeza kubashyigikira bakabona amafaranga menshi bagakora indirimbo nyinshi, bikabafasha no guhozaho.

Uyu Zizou yagaragaje ko umuziki wo muri Nigeria utumbagira kurusha iy’ibindi bihugu kubera ko hakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye bimenyekanisha uwo muziki birimo Trace na MTV.

Umwanditsi w’indirimbo akaba n’umusizikazi, Kibasumba Confiance (Confy), wakunzwe mu gihangano 'Impanuro' yafatanyije na Junior Rumaga, avuga ko impamvu abona izo ndirimbo zitagera kure ari ukubera ko abahanzi nyarwanda bajya gukorana n’abahanzi mpuzamahanga bo batifuza ko bakorana na bo.

Yagize ati:”Ntekereza ko hano mu Rwanda buri muhanzi aba anyotewe no kumva ko yakorana indirimbo n’umunyamahanga kandi ni byiza pe! Ariko ntekereza ko bo bataraba abahanzi abanyamahanga bo bakwifuza.Gusa iyo babegereye ngo bakorane indirimbo barabumva bakabemerera bagakorana, ariko bo ntibamenyekanishe izo ndirimbo iwabo.”

“Mu by’ukuri, icyifuzo cy'Umunyarwanda ni ukumva igihangano cye gikinwa no mu bindi bihugu ndetse gikunzwe ikindi Abanyarwanda muri rusange tuba tuyitezemo indirimbo ikunzwe cyane. Iyo tubonye n’ubundi igumye mu karere tuyima agaciro ndetse na nyirayo akayireka.”

Umunsi ku wundi, umukunzi w’umuziki nyarwanda agira inzozi zo kumva umuziki nyarwanda wageze ku rwego mpuzamahanga, umuhanzi nyarwanda akunzwe mu bihugu bya kure. Umuziki we ukaba wamufasha guhatana mu bihembo mpuzamahanga birimo Grammy na BET.

Danny Vumbi asanga abahanzi nyarwanda bakwiye guhitamo neza abahanzi mpuzamahanga bakorana, bakanagena uburyo bwo guteza imbere indirimbo bakoranye

Zizou Al Pacino avuga ko abahanzi nyarwanda bakwiye guhozaho mu gukora indirimbo mpuzamahanga kuko umuhanzi agera ku rwego rwiza yarakoze indirimbo nyinshi

Kibasumba Confy ahamya ko abahanzi mpuzamahanga bakorana n'abahanzi bo mu gihugu ariko ntibamenyekanishe ibyo bihangano

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow