Sherrie Silver yihanije abamwandikira kuri Whatsapp
Umubyinnyikazi nyarwanda, Sherrie Silver yavuze ko umuntu uzajya amwandikira ku rubuga rwa Whatsapp atarigeze amuha nimero ye azajya ahita amufungira.
Sherrie Silver wamaze kubaka izina mu mwuga wo kubyina mu Rwanda no hanze yaho nko mu Bwongereza, yavuze ko adashaka uzajya amwandikira kuri Whatsapp atarigeze amuha nimero ye ya telefone, ibyo abifata nko guta umwanya.
Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Instagram yagize ati:"Nuramuka unyandikire ku rubuga rwa Whatsapp ntarigeze nguha nimero yanjye cyangwa se umuntu agatanga nimero yanjye ntarigeze muha uburenganzira bwo kuyitanga, nzajya mpita mbafungira icyarimwe mwese ntimuzongere kubasha kunyandikira."
"Mureke guta igihe cyanyu."
Sherrie Silver yakomeje avuga ko umuntu uzajya agira icyo amushakira azajye amwandikira kuri email.
Sherrie Silver yiyemeje gufungira uzajya amwandikira ataramuhaye nimero ye ya telefone
What's Your Reaction?










