Papa wa Rihanna, Ronald Fenty yitabye Imana amusigiye igitereko cy'ubukungu cyavuye mu ihohotera

Umubyeyi wa Rihanna, Ronald Fenty yabitswe ku wa Gatandatu wa nyuma wa Gicurasi ya 2025, tariki ya 31 Gicurasi, aguye mu mujyi wa Los Angeles afite imyaka 70 y'amavuko.

Jun 1, 2025 - 19:01
Jun 1, 2025 - 19:54
 0
Papa wa Rihanna, Ronald Fenty yitabye Imana amusigiye igitereko cy'ubukungu cyavuye mu ihohotera

Rihanna ari mu kababaro ko kubura papa we, Ronald Fenty, witabye Imana ku wa Gatandatu tariki ya 31 Gicurasi 2025. Ntihahise hamenyekana indwara nyirizina yamuhitanye.

Ronald Fenty yaramaze iminsi arwariye ahitwa Cedars-Sinai Medical Center aho musaza wa Rihanna witwa Rajad Fenty yabonywe ku wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi, byavuzwe ko na Rihanna yahageze ariko ntiyagaragara mu mafoto yafashwe.

Fenty yarushinze na mama wa Rihanna witwa Monica Braithwaite batura mu gace ka Bridgetown, Barbados bakuza umuryango ariko nyuma zaje kubyara amahari.

Abo babyeyi b'uwo muhanzikazi, Rihanna, batandukanye mu mwaka wa 2002, Rihanna afite imyaka 14. Rihanna yigeze kubwira umunyamakurukazi, Oprah Winfrey ko papa we yakundaga kunywa inzoga bigatuma buri wa Gatanu ataha yasinze agakubita abo asanze mu rugo.

Yigeze gutaha akubita urushyi Rihanna rwishushanya ku itama. Ati:”Yigeze gutaha yasinze ankubita urushyi rwishushanya ku itama. Naragiye nereka mama ibyo nakorewe, uburyo nahungabanye [...] Ntibyari byoroshye."

Rihanna atekereza ko ibyo bikorwa bye ari byo byatumye mama we amuta akigendera akareka kubana na we.

Amateka ya Rihanna avuga ko yafashe icyemezo cyo kuva mu rugo mu gihugu cya Barbados giherereye mu birwa bya Caribbean afite imyaka 16, yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika maze aragenda atangirirayo ubuhanzi n'imishinga ibyara inyungu ubu atunze arenga miliyari 1.5 z' Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Nubwo papa we yigeze kumukubita bikamubabaza, Rihanna yabwiye Oprah Winfrey ko yamwigishije byinshi byamufashije mu buzima bwe.

Yagize ati:"Yanyigishije buri kimwe duhura na cyo mu buzima. Nubwo yari mubi kuri mama muri bihe babanye ariko ubwo bubi ntabwo wabugereranya n'ibyiza byamuranze nk' umubyeyi w'umupapa."

Ronald Fenty watabarutse ku myaka 70, yasize abana barimo Rihanna uri mu bahanzikazi n'abashoramarikazi bakomeye ku Isi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow